Uganda: Ibiro by’Umuyobozi uri muri batanu bakomeye mu Gihugu byafashwe n’inkongi y’Umuriro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibiro bya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Uganda, biri mu nyubako ikoreramo uru rukiko iherereye i Kalolo muri Kampala, byafashwe n’inkongi y’umuriro itaramenyekana icyayiteye.

Ikinyamakuru New Vision dukesha aya makuru, kivuga ko ibi biro bya Alfonse Owiny Dollo byafashwe n’inkongi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022.

Izindi Nkuru

Ibikoresho byari mu biro by’uyu muyobozi uri mu bakomeye ku rwego rw’Igihugu, byahiye birakongoka gusa nta muntu wagiriyemo ikibazo.

Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, gusa itsinda rishinzwe kuzimya inkongi ryihutiye kuhagera rirawuzimya ndetse hahita hatangira iperereza ku cyaba cyayiteye.

Abakozi b’uru rukiko rusumba izindi muri Uganda, bahise basohoka ndetse biravugwa ko ubu batari gukorera mu biro byabo nyuma y’iyi nkongi yafashe ibiro bya Perezida w’uru rukiko.

Ishami rishinzwe itumanaho mu Rukiko rw’Ikirenga, ryatangaje ko riza gushyira hanze itangazo rivuga iby’iki kibazo cyabayeho.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ari mu bayobozi batanu bakomeye mu Gihugu aho muri Uganda, ari ku mwanya wa gatanu uhereye kuri Perezida.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru