Umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga watse umuturage ruswa ya Miliyoni 10 yafashwe yakira Miliyoni 1,4Frw ya Avance

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kigali– Umugabo usanzwe ari umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga, yafatiwe mu cyuho ari kwakira ruswa ya Miliyoni 1,4 Frw yari ari guhabwa n’umuturage ufite urubanza rw’ubujurire ari kuburana mu Rukiko rw’Ubujurire.

Uyu witwa Karake Afrique yafashwe kuri uyu Gatanu tariki 11 Gashyantare 2022 mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Izindi Nkuru

Karake usanzwe ari umukozi ushinzwe ubushakashatsi mu Rukiko rw’Ikirenga, ubu ufungiye kuri station ya RIB ya Kicukiro, akurikiranyweho kwaka ruswa umuturage amwizeza kuzamufasha gutsinda urubanza rw’ubujurire ku bijyanye n’umutungo utimukanwa.

Amakuru avuga ko uyu Karake yamenye ko uwo muturage yatsinzwe urubanza afitanye n’undi muntu ku bijyanye n’ubutaka buri mu Mujyi wa Kigali akaza kujurira.

Karake amaze kumenya ayo makuru yashatse uburyo yakwaka ruswa uwo muturage wari watsinzwe amwizeza kuzamufasha noneho agatsinda mu bujurire.

Uyu mukozi w’Urukiko rw’Ikirenga wahoze akora mu rwego rw’Umuvunyi ashinzwe kurwanya akarengane, akekwaho kuba yarabwiye uwo muturage ko asanzwe ari umwanditsi w’Urukiko bityo ko yitwaye neza yazamufasha gutsinda urubanza rwe.

Ubwo bahuraga, yamwatse miliyoni 30 Frw yo kuzaha Umucamanza uzaburanisha urubanza rwe kugira ngo azafata icyemezo cy’uko yatsinze, icyakora ngo baje guciririkanya bageza kuri Miliyoni 10 Frw gusa yafashwe ari kumuha Miliyoni 1,4 Frw ya avanse.

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yemeje amakuru yo guta muri yombi uyu Karake, avuga ko yafashwe ari kwakira ruswa ya Miliyoni 1,4 Frw ya Avance kuri Miliyoni 10 Frw bari bemeranyijwe n’umuturage.

Dr Murangira yaboneyeho kuburira abaturage ko bakwiye“gusobanukirwa ko serivise z’ubutabera zitagurishwa.”

Yavuze kandi ko abaturage bakwiye kuba masobakirinda abo bantu bose baza biyitirira imyanya runaka bagamije kubakuramo amafaranga.

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru