Umumotari udafite ikirahure kuri ‘casque’ y’umugenzi azafatwa nk’ukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko-RURA

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu Ngenzaramikorere (RURA) kiratangaza ko Umumotari uzafatwa adafite ikirahure ku ngofero zagenewe abagenzi [Casque] azabihanirwa kuko azaba akora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

RURA itangaje ibi nyuma y’uko isabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto gusubizaho ibirahure kuri casque nyuma y’imyaka ibiri gikuweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Izindi Nkuru

Kuva tariki 17 Werurwe 2020, Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere, cyari cyasabye abamotari gukuraho iki kirahure, gusa mu mpera z’icyumweru gishize, hafashwe icyemezo cyo gusubizaho ibirahure.

Bamwe mu bamotari babwiye RADIOTV10 ko benshi muri bo batari bagifite ibirahure bakaba bagiye kubigura ariko bagasanga byatumbagiye.

Umwe yagize ati “Niba ikirahure cyaguraga bitatu kikaba cyageze kuri birindwi, kuko bumvaga ko babisubijeho barahanitse cyane.”

Aba bamotari bavuga ko kuba ibiciro by’ibi birahure byazamutse, bije byiyongera mu bindi bibazo uruhuri bavuga ko basanganywe.

Undi yagize ati “Ibibazo dufite murabizi, turagira Polisi, turagira mubazi none hikubiseho n’ibirahure.”

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Mubiligi Jean Pierre uyobora ishami rishinzwe Abamotari muri RURA, yavuze ko nta gikwiye gutungura abamotari kuko ibirahure byari bisanzweho ndetse ko bari barabibitse.

Ati “Uretse ababibitse nabi bikaba byarangiritse, utagifite ubwo ni ukukigura kuko ibintu byose byarazamutse muri rusange.”

Mubiligi Jean Pierre avuga ko kuba ibiciro by’ibirahure byarazamutse bidakwiye kuba urwitwazo kuko niba itegeko ribasaba gukora bafite ibirahure bisobanuye ko uzakora atagifite azaba yarenze mu mategeko.

Ati “Ibiciro bishobora kuba byarazamutse kandi koko hashize n’igihe. Kuba hari ikintu cyahenze ukavuga ngo ntabwo ndi bushyireho ikirahure, ingaruka zirahari kubera ko icyo gihe uzafatwa nk’umuntu ukora mu buryo butajyanye n’amategeko.”

Gusubizaho ikirahure, ni kimwe mu byashimishije abakunze gukora ingendo kuri moto bavuga ko bari barambiwe umuyaga wajyaga ubabangamira mu gihe bari kuri moto.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru