Umusore w’imyaka 35 mu rukundo n’umuzungukazi umukubye kabiri mu myaka ubu bamaze kuba umwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore w’imyaka 35 y’amavuko w’umwirabura yasenderewe n’ibyishimo nyuma yo gusezerana kuba umwe n’umucyecuru w’imyaka 70 y’amavuko bari mu munyenga w’urukundo nyuma y’uko bamenyaniye kuri Facebook.

Urukundo rujya aho rushaka, urukundo ni impumyi,…ni amwe mu magambo akunda gukoreshwa mu gusobanura urukundo ko rutagira umupaka ko aho rushaka cyangwa uwo rushaka rwamukwerecyezaho.

Izindi Nkuru

Uyu musore witwa Bernard Musyoki w’Umunya-Kenya yagaragaje akanyamuneza atewe no kuba we n’umucyecuru Deborag Jan Spicer ukomoka muri America bateye intambwe mu rukundo rwabo.

Bernard Musyoki avuga ko uriya mucherie we w’imyaka 75 bamenyaniye kuri Facebook ubundi akamusaba urukundo undi akarumwemerera.

Ati “Nari namusabye ko twakwibanira nk’umugore n’umugabo none yarabyemeye. Ubu ni ibyishimo bisendereye.”

Ngo urukundo rwabo ruracyari pata na rugi

Bernard Musyoki wagombaga kujya muri America muri 2018 ariko aza kurogowa no kwimwa Visa kuko nta mpamvu ifatika yaragazaga yari itumye ajya muri America.

Uyu mucyecuru wihebeye uyu musore abyaye, we yiyemeje kuza kwirebera umukunzi we, yurira rutemikirere yerecyeza muri Kenya baza guhita berecyeza mu gace kitwa Kitui aho umukunzi we atuye.

Ubu bamaze no gusezerana kandi urukundo rwabo ruracyari pata na rugi, buri wese mu rugo aba yita undi honey, babe n’utundi tuzina tw’abakundana.

Basezeranye kuba umwe
Ibyishimo ni byose nyuma yo gusezerana

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru