YARAHIYE!  Umuhanzi Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse basubiyemo amafoto y’ubukwe bwabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Mico The Best uherutse gukora ubukwe na Ngwinundebe Clarisse ntiyanyuzwe n’amafoto yafotowe mu birori byo kurushinga ahitamo kujya gufatira andi ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.

Izindi Nkuru

Ni ibirori byari bibereye ijisho ndetse byitabiriwe n’abiganjemo abo mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Nyuma y’ukwezi barushinze, Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse, bifashishije imbuga nkoranyambaga bongera gusangiza ababakurikira amafoto iberekana bari mu myambaro y’abageni ariko atandukanye n’ayafashwe ku munsi w’ubukwe.

Nyuma yo kutanyurwa n’amafoto, Mico The Best n’umugore we bafashe imyenda y’abageni, bajyana n’umufotozi w’umwuga kongera gufata amafoto bundi bushya.

 

Uwatangaje aya makuru yagize ati “Ntabwo Mico The Best yishimiye amafoto yafotorewe mu bukwe, byatumye ubwo yari agiye mu kwa buki yakoreye muri Serena Hotel y’i Rubavu, yarahisemo kongera kwifotozanya n’umugore we bambaye imyenda y’abageni.”

Ku wa 26 Nzeri 2021 ni bwo Mico The Best uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda, yarushinze na Ngwinundebe Clarisse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru