10 KONNEKT: Uburyo bwagufasha gushyushya umugati waraye cyangwa watangiye gukomera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugati waraye cyangwa kwa kundi uba wakomeye ubona utawurya gutyo hari uburyo uwuteka neza bikaza kuryoha kurushaho.

Mbere yo kuwutunganya hakenerwa ibikoresho birimo; Umugati nyizina, Margarine (Butter), Isukari n’amata.

Izindi Nkuru

Dukurikire uburyo bikorwamo:

– Wufate (umugati) uwukataguremo uduce duto duto tungana.

– Nyuma ufate isafuriya cyangwa ipanu uyishyushyemo ya migati ariko ku muriro muke kugera ubwo ubona ko wahinduye ibara.

– Ku ruhande fata isukari nke uyishyire ku ipanu ku muriro muke ubundi uvang kugera ubwo bihindutse ikigina, wongeremo butter cyangwa blueband ubangavange biri ku muriro muke.

– Nyuma sukamo amata y’inshushyu ukomeze uvange ku buryo bihwana na ya sukari ariko amata make adatuma biba amazi cyane.

– Usukemo ya migati wakasemo uduce duto uvange buhoro buhoro kugera ubwo ubona buri gace kumugati kumutse neza.

– Nyuma uhita utegereza bigahora neza.

Wabifata mu gitondo ukabifatisha icyayin’ibindi, biba biryoshye cyane kandi bisa neza n’impumuro nziza.

Aho kugira ngo wa mugati wakomeye uwujugunye cyangwa uwurye utaryoshye wawukora gutyo ukongera gutungana.

Muryoherwe!

Byateguwe na Denise Mbabazi Mpambara/RadioTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru