10 SPORTS: Marcel Desailly na Rafinha baravutse… Bianca Andreescu yakoze amateka…..ibyaranze uyu munsi mu mateka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kugira ngo tumenye uko dutegura ejo hazaza, muri iyi nkuru tugaruka ku bihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi

Tumenye uyu munsi:

Izindi Nkuru

Uyu munsi ni kuwa kabiri w’itariki ya 07 Nzeli 2021, ni umunsi wa 250 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 115 ngo umwaka urangire, Turi kuwa kabiri wa  36 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 37 mu byumweru bigize umwaka wa 2021

Muri Brazil barizihiza imyaka 199 ishize babonye ubwigenge.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Marcel Desailly (1968)

Marcel DESAILLY - Biography of his football career at Chelsea. - Chelsea FC

Yujuje imyaka 53, umufaransa w’umwirabura wakinaga nka myugariro mu makipe atandukanye arimo Marseilles na Milan AC buri imwe yatwaranye nayo UEFA Champions League, yari kumwe kandi n’iki yigihugu y’u Bufaransa batwara igikombe cy’isi cy’1998.

Marcel Desailly yanyuze mu  makipe nka Nantes, Marseille, Chelsea, Al-Gharafa na Qatar SC

Mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, yatwaranye nayo igikombe cy’isi cy’1998, icy’Uburayi cyo muri 2000n’ibikombe bibiri mpuzamigabane (2003 & 2001)

2.Rafinha (1985)

Rafinha extends deal with Barça, goes to Celta on loan

Yujuje imyaka 36, umunya-Brazil ukina ku ruhande rw’iburyo inyuma muri Paris Saint Germain yasinyiye kuri 5 October 2020  yagiyemo avuye  Flamengo y’iwabo muri Brazil n’ikipe y’igihugu ya Brazil.

Yakiniye amakipe atandukanye nka Coritiba, Schalke 04, Genoa, Bayern Munich, Flamengo na Olympiacos

Mu ikipe y’igihugu ya Brazil, amaze kuyikinira imikino ine nta gitego yigeze ayikinira.

3.Robert Snodgrass (1987)

Robert Snodgrass | West Ham United

Yujuje imyaka 34, umunya-Scotland ukina asatira muri Westham United n’ikipe y’igihugu ya Scotland

Yanyuze mu makipe. Nka Leeds yafashije kuzamuka muri 2010, Norwich, Hull City, West Ham United na Aston Villa.

Mu Ikipe y’igihugu ya Scotland, amaze kuyikinira imikino 28 yayitsindiye ibitego 7.

4.Gabriel Milito (1980)

Gabriel Milito - Player profile | Transfermarkt

Yujuje imyaka 41, uwahoze ari myugariro  Wa Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Argentina ubu ni Manager Argentinos Juniors ikipe yashinzwe 1904

Yazamukiye muri Independiente, igihe kinini cy ubuzima bwe mu mupira w’amaguru yakimaze muri Esipanye, mu makipe nka Zaragoza na FC Barcelona.

Mu ikipe y’igihugu ya Argentina yabakiniye imikino 42 abatsindira igitego kimwe.

5.Kevin Love (1988)

Former Cavs assistant coach urges teams to try to acquire Kevin Love |  Cavaliers Nation

Yujuje imyaka 33, umukinnyi wa Basketball w’umunyamerika ukinira Cleveland Cavaliers, muri NBA.

Yinjiye muri NBA atoranyijwe na Memphis Grizzlies muri 2008,yakiniye Minnesota Timberwolves (2008-2014),ayivamo ajya muri Cleveland Cavaliers yanatwaranye nayo NBA ya 2016. Amaze gutoranywa mu ikipe y’intyoza za NBA inshuro eshanu.

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi:

1903 :  Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku mamodoka rya Leta zunze ubumwe za Amerika ryarashinzwe.

1960: Ubuyapani bwegukanye umudali wa zahabu Olempike wa mbere muri itanu yikurikiranya batwaye mu mikino ngororangingo.

1979: ESPN (The Entertainment and Sports Programming Network ) ikigo cy’Itangazamakuru ry’imikino n’imyidagaduro  cyarashinzwe

1985: Hana Mandlíková  yatwaye US open ye ya mbere atsinze Martina Navratilova amaseti 2-1 ( 7-6, 1-6, 7-6)

My Inspiration: Martina Navratilova by Hana Mandlikova

2002: Selena Williams yegukanye US open ye ya kabiri atsinze mukuru we Venus Williams amaseti 2-0 ( 6-4, 6-3)

2019: Bianca Andreescu yabaye umunya- Canada wa mbere utwaye US open, yayitwaye atsinze Serena Williams amaseti 2-0 (6-2, 7-5).

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru