Igisupusupu yataramiye Abitabiriye CHOGM

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Izindi Nkuru

Nyuma yo gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umwana ariko akaza gufungurwa, umuhanzi François Nsengiyumva wamamaye nka Gisupusupu yaraye agaragaye mu gitaramo cyo kuruhura mu mutwe abitabiriye CHOGM cyabereye ahantu habiri mu Mujyi wa Kigali.
Ni ibitaramo byaririmbyemo abahanzi batandukanye barimo abakanyujijeho nka Makanyaga na Orchestre Impala n’abandi bagezweho muri iki gihe.
Mu baririmbye bo mu gisekuru gishya harimo nka Ariel Wayz waririmbye indirimbo ze zirimo ‘Chamber’, ‘La Vida Loca’, ‘Away’ yakoranye na Juno n’izindi. Hari kandi Bwiza waririmbye izirimo ‘Ready’ , ‘Yiwe’ n’izindi.
Hari kandi Chriss Eazy weretswe urukundo mu buryo bukomeye. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Fasta’, ‘Amashu’ na ‘Inana’ yatumye benshi bava mu byabo.
Abandi baririmbye barimo Platini waririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Aba-Ex’, ‘Shumuleta’, ‘Atansiyo’ na ‘Mumutashye’ ya Dream Boyz uyu muhanzi yahozemo yafatanyije na Jay Polly uheruka gutabaruka.
Hari kandi Mani Martin, Nsengiyumva François ’Gisupusupu’ na Mico The Best, aba bahanzi bose bashimishije abakunzi b’umuziki nyarwanda bari bitabiriye iki gitaramo ku rwego rwo hejuru ariko cyane cyane abo mu gisekuru gishya.
Ibi bitaramo byiswe ‘People’s Concerts’ byateguwe mu gususurutsa Abanyakigali n’abashyitsi bitabiriye CHOGM.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru