#2022FIFAWC: Abanya-Mauritania bayobowe na Dahane Beïda nibo bazasifura umukino w’u Rwanda na Mali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukino uzahuza u Rwanda na Mali tariki ya 1 Nzeri 2021 mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar uzasifurwa n’abasifuzi bakomoka muri Mauritania bazaba bayobowe na Dahane Beïda.

Dahane Beïda niwe wanasifuye umukino wahuje u Rwanda na Uganda muri TOTAL CHAN 2020 muri Cameron.

Izindi Nkuru

Mu mikino ya TOTAL CHAN 2020 kandi, Beïda niwe wari umusifuzi wa kane mu mukino w’umwanya wa gatatu wahuje Guinea itsinda Cameron ibitego 2-0 nyuma y’uko yari yanasifuye umukino wahuje Mali na Zimbabwe. Indi mikino yakunze kuba mu ikipe yakoreshaga VAR.

Un arbitre mauritanien à la CAN 2019 | Les Mauritaniens

Dahane Beïda ni umusifuzi umaze kubaka izina muri Afurika

Beïda ukubutse wasifuye imikino Olempike 2020 niwe wasifuye umukino wa nyuma wa AFCON U-17 (2017) aho yanasifuye umukino wa nyuma wahuje Cameron itsinda Guinea penaliti 5-3 nyuma y’uko iminota yagenwe yari yarangiye banganya 0-0 .

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru