#2022FIFAWCQ: Uganda Cranes iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda izakorera umwiherero muri Jordania

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Uganda “Uganda Cranes” irateganya gukorera umwiherero mu gihugu cya Jordania na Ethiopia mbere yo kuzacakirana na Kenya tariki ya 2 Nzeri 2021 mu mukino ufungura iy’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu 2022.

U Rwanda, Kenya Mali na Uganda bari mu itsinda rya gatanu (E) rizatangira imikino yaryo tariki ya 1 Nzeri 2021 ubwo u Rwanda ruzaba rwasuye Mali mu gihe tariki ya 2 Nzeri 2021 aribwo Kenya izaba iri kumwe na Uganda kuri Nyayo Stadium i Nairobi.

Izindi Nkuru

Kuri gahunda y’ikipe y’igihugu ya Uganda harimo ko tariki 21 Kanama 2021 aribwo abakinnyi n’abandi bari kumwe nayo bazahaguruka i Kampala igana muri Jordania aho izakinira imikino ibiri ya gicuti bazahuramo na Syria tariki 23 na 26 Kanama 2021.

Nyuma nibamara gukina imikino ibiri na Syria bazahita bajya muri Ethiopia bahakinire umukino wa gicuti n’iki gihugu mbere y’uko bazaba bagera i Nairobi tariki 31 Kanama 2021 bityo bazakine umukino tariki ya 2 Nzeri 2021.

Futaa.com Uganda

Ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes

Abakinnyi bakina imbere mu gihugu bahamagawe:

Abanyezamu:

Joel Mutakubwa (Express FC), Charles Lukwago (KCCA FC), Simon Tamale (Soltilo Bright Stars FC), Nafian Alionzi (URA FC)

Abugarira:

Enock Walusimbi (Express FC), Innocent Wafula (Mbarara City FC), Paul Willa (Vipers SC), Eric Ssenjobe (Police FC), Aziizi Kayondo (Vipers SC), Halid Lwaliwa (Vipers SC), Murushid Juuko (Express FC) Garvin Kizito Mugweri (SC Villa), Kenneth Ssemakula (SC Villa), Hassan Muhamood (Police FC), Denis Iguma (KCCA FC)

Abakina hagati:

Nicholas Kasozi (Kyetume FC), Bobosi Byaruhanga (Vipers SC), Muzamiru Mutyaba (Express FC), Shafik Kuchi Kagimu (URA FC), Ali Abubaker Gift (KCCA FC), Ibrahim Orit (Vipers SC), Milton Karisa (Vipers SC), Abdu Lumala (Pyramids FC)

Abakina imbere:

Richard Basangwa (Vipers SC), Steven Dese Mukwala (URA FC), Patrick Henry Kaddu (RS Berkene), Emmanuel Arnold Okwi (Unattached), Yunus Ssentamu (Vipers SC), Jude Ssemugabi (Mbarara City FC), Martin Kizza (Express FC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru