‘‘Umupira si film abantu bose barakureba’’- Masudi avuga ku bakinnyi bashya ba Rayon Sports

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Gorilla FC 1-0, Masudi Djuma yagize icyo avuga ku bakinnyi babiri bakomoka muri Maroc iyi kipe yatijwe na RAJA Cassablanca, bakinaga umukino wabo wa mbere muri iyi kipe nyuma yo kugera mu Rwanda. Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga hagati ni we wari wabanjemo, gusa yakinnye iminota mike aza kuvunika arasimbuzwa.

Rharb Youssef ukina nka rutahizamu cyangwa akaba yanakina asatira nka rutahizamu ariko unyura ku mpande, yakinnyi iminota 45 y’igice cya kabiri ndetse aza no gushimwa n’abakurikiye uyu mukino.
Umutoza Masudi Juma nyuma y’uyu mukino aganira n’itangazamakuru yavuze uko yabonye aba bakinnyi, aho avuga ko yizeye ko hari icyo bazafasha Rayon Sports nibamara kumenyerana na bagenzi babo.

Izindi Nkuru

Ati “Umupira si film abantu bose barakureba, niba abantu bose mwarebye ko bazi gukina na Masudi yabibonye, icya mbere azi gufata umupira agatanga passe, nta mwarabu utazi gukina ngira ngo babuze uko binjira mu mukino, naho umupira mu maguru barawufite kandi ngira ngo bazadufasha”

Kuri Manace Mutatu utri guhabwa iminota ihagije yo gukina, ndetse n’umukino w’ejo akaba yarasimbuye nyuma y’iminota mike akongera agasimburwa, Masudi yavuze ko bitagakwiye guteza ikibazo kuko muri uriya mukino yashakaga kugerageza abakinnyi bose ngo bakine.

Inkuru ya Jean Paul Mugabe/RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru