Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kevine washenguye benshi yashyinguwe mu marira menshi hahishurwa ko yifuzaga kuvugisha Itangazamakuru

radiotv10by radiotv10
17/04/2022
in MU RWANDA
0
Kevine washenguye benshi yashyinguwe mu marira menshi hahishurwa ko yifuzaga kuvugisha Itangazamakuru

Ifoto yakuwe mu mashusho ya Isimbi TV

Share on FacebookShare on Twitter

Mu muhango wo guherekeza bwa nyuma Wibabara Kevine uherutse kwitaba Imana, abo mu muryango we bagarutse ku byamuraganga birimo kugira urugwiro kuri bose, ndetse bavuga ko yari afite gahunda yo kuzahura n’umunyamakuru akamubwira ishimwe yari afite.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane, abo mu muryango wa nyakwigendera bavuze bimwe mu byamuranze mu burwayi bwe nko kuba yarakundaga kwikomeza agahorana icyizere.

Umwe mu bavandimwe we yagize ati “Yakundaga Imana cyane, umuntu uribwa mwatangira no kuririmba agasha kugufasha kuririmba no gusenga, ni cyo kintu yumvaga kimuha amahoro, ntabwo Kevine yatekerezaga ko azava mu mubiri ni cyo cyizere natwe twari dufite ni yo mpamvu mubona natwe byaturenze.”

Uyu muvandimwe wa nyakwigendera yavuze ko mu minsi ishize yari yamubwiye ko yifuza kuvugisha itangazamakuru by’umwihariko akanamubwira Umunyamakuru yifuza kuzavugisha wa YouTube Channel yitwa Isimbi TV.

Ati “Umunyamakuru umwe yaje ariko yaje yapfuye, twari kuzahura na we turi gushima Imana, ariko aje atariho atari bubashe kumubwira. Yarambwiye ngo Divi tuzajyana kureba Sabin, tuzajyana ku Isimbi nzabwira Imana ibitangaza byose yankoreye, nkamubwira nti ‘tuzajyana’, Kevine agiye atabivuze.”

Umugabo wa nyakwigendera bari bafitanye umwana umwe w’umuhungu, yavuze ko yari umunyamugisha kuba yari yarashakanye na Wibabara Kevine kubera imyitwarire ye myiza n’ubutwari bwamurangaga.

Yagarutse kuri byinshi babanyemo birimo uko bamenyaniye muri kaminuza, agahita yumva ko bagomba kuzabana kubera imico iboneye yari yaramubonanye.

Uyu mugabo wakuze ari impfubyi, yavuze ko yasabye Kevine ko bakubakana umuryango kugira ngo na we awugire kuko yawubuze akiri muto, undi akabimwemerera ndetse bakaza no kuwutangirana w’ibyishimo bakanagirirwa Ubuntu bakibaruka umwana.

Ati “Numvaga ko tuzabana, nkaba umubyeyi nkagira umwana akajya anyita Daddy, akamwita Mamy ni cyo nifuzaga kuko ni cyo nabuze mu bwana bwanjye.”

Yagarutse ku burwayi bwa nyakwigendera, avuga ko yakundaga gusenga cyane ndetse agahora asaba abantu kumusengera kandi ko bombi bumvaga bafite icyizere ko Imana izamukiza.

Yavuze ko mu magambo ya nyuma bavuganye, yamusabye kuzamumenyera umwana babyaranye, ati “Yagiye ambwira ibintu byinshi ariko yarambwiye ngo ‘niba mukunda koko nzamumenyere umwana ngo kandi aho azaba ari azaba arimo arabibona. Nanjye namusezeranyije ko nzamubera umubyeyi nzamuha ibimukwiriye n’inshingano za kibyeyi.”

Wibabara Kevine asize umwana umwe
Urupfu rwe rwashenguye benshi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − four =

Previous Post

IFOTO: Perezida Ndayishimiye mu nzira y’umusaraba n’abakristu Gatulika

Next Post

Mu marira y’ibyishimo uwaburanye n’ababyeyi be muri Jenoside babonanye nyuma y’imyaka 28

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu marira y’ibyishimo uwaburanye n’ababyeyi be muri Jenoside babonanye nyuma y’imyaka 28

Mu marira y’ibyishimo uwaburanye n’ababyeyi be muri Jenoside babonanye nyuma y'imyaka 28

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.