Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uretse Museveni ntawundi muntu nzi w’umunyabwenge nka Nyakubahwa Kagame- Muhoozi

radiotv10by radiotv10
03/09/2022
in MU RWANDA
0
Uretse Museveni ntawundi muntu nzi w’umunyabwenge nka Nyakubahwa Kagame- Muhoozi
Share on FacebookShare on Twitter

Lt Gen Muhoozi yavuze ko uretse umubyeyi we Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ntawundi muntu azi w’umunyabwenge kandi ushishoza nka Perezida Paul Kagame.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni mu bya Gisirikare, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara igihe urimo igitotsi.

Yabikoze ubwo yagendereraga u Rwanda inshuro ebyiri, ndetse agatumira Perezida Kagame mu birori by’isabukuru ye, aho Umukuru w’u Rwanda wabyitabiriye, yanaboneyeho kumushimira kuba yaragize uruhare mu gutuma Ibihugu byombi bibyutsa umubano wabyo.

Gen Muhoozi wakunze no kugaragaza ko yubaha Perezida Paul Kagame akunze kwita “My uncle” [Data wacu], yongeye kumuvugaho ubushishozi buhanitse busanzwe buzwi na buri wese.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Gen Muhoozi yagize ati “Uretse Nyakubahwa Kaguta Museveni, nta wundi muntu nzi urusha ubwenge n’ubushishozi nyakubahwa Paul Kagame. Ubushishozi bwe iteka buba buhambaye.”

Apart from H.E. @KagutaMuseveni, I have not known a more wise man than H.E @PaulKagame. His insights are always profound. pic.twitter.com/bFNjFgIxqp

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) September 2, 2022

Muhoozi kandi yakomeje agaragaza uruhare rukomeye rwa Perezida Paul Kagame na nyakwigendera Gen Fred Gisa Rwigema mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, avuga ko aba bombi bari inkingi za mwamba mu ngabo zahoze ari RPA zari iz’Umuryango wa RPF-Inkotanyi.

Lt Gen Muhoozi atangaje ibi nyuma y’umunsi umwe Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda, zishimangiye ko urugendo rwo kuzahura umubano w’ibi Bihugu byombi, rugeze ahashimishije.

Byatangajwe mu itangazo rihuriweho na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta w’u Rwanda na Gen. Odongo Jeje Abubakhar wa Uganda wagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Muri iri tangazo ryashyizwe hanze ku wa Kane tariki 01 Nzeri 2022, Abaminisitiri bombi, baboneye gushimira Perezida Paul Kagame na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni ku ruhare bagize mu kuzahura umubao w’Ibihugu byabo.

Muhoozi yagendereye u Rwanda inshuro ebyiri zombi yakiriwe na Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

DIGP Namuhoranye i New York yagaragaje umusaruro wo kuba Polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage

Next Post

Nyuma yuko FARDC itawe ku rugamba na FDLR, undi mutwe wayifashaga wakuyemo akawo karenge

Related Posts

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

by radiotv10
19/09/2025
0

Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu butabera, yagaragaje ko gusezeranya undi ko uzamushaka bidashyiraho umuntu inshingano zo kurushinga, ndetse ko...

Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

by radiotv10
19/09/2025
0

One of the most beautiful  events in the life of a human being is a wedding. It has traditionally been...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
19/09/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi, barimo Yves Iradukunda winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

by radiotv10
18/09/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka ya majagu mu mutwe,...

IZIHERUKA

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura
AMAHANGA

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

by radiotv10
19/09/2025
0

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

19/09/2025
Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

19/09/2025
Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

19/09/2025
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

19/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma yuko FARDC itawe ku rugamba na FDLR, undi mutwe wayifashaga wakuyemo akawo karenge

Nyuma yuko FARDC itawe ku rugamba na FDLR, undi mutwe wayifashaga wakuyemo akawo karenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.