Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe ubutumwa bukora ku mutima mu gusezera ku mwana washenguye benshi

radiotv10by radiotv10
13/01/2023
in MU RWANDA
0
Hatanzwe ubutumwa bukora ku mutima mu gusezera ku mwana washenguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana w’imyaka 11 wazize impanuka y’imodoka yari imujyanye we na bagenzi be ku ishuri bigaho ku munsi wa mbere w’igihembwe cya kabiri, yasezeweho bwa nyuma mu muhango wanitabiriwe n’abo biganaga, ahatangiwe ubutumwa bw’uburyo yarangwaga no gufasha bagenzi be mu masomo.

Uyu muhango wo gushyingura uyu mwana witwa Ken Irakoze Mugabo, wabaye nyuma y’iminsi itatu yitabye Imana kuko yatabarutse ku wa Mbere nyuma yo kujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Ken Irakoze Mugabo yakomerekeye mu mpanuka y’iriya modoka hamwe na bagenzi be 24 bari muri iriya modoka yari ibajyanye ku Ishuri ryitwa Path to Succes Internation School.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, nyakwigendera yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Umuhango wo kumusezeraho watangiriye mu rugo rw’ababyeyi be mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, nyuma banajya kumusabira mu rusengero rwa ADEPR-Remera.

Umuryango w’uyu mwana uvuga ko yari umuhanga kuko yari yabaye uwa gatanu mu gihembwe cya mbere, akaba yubahaga abarimu ndetse n’abandi bose, akaba yari na shefu w’ishuri yigagamo.

Gad Niyombugabo, Se wa nyakwigendera, yagize ati “Yahaga agaciro buri kimwe cyose yakoraga nk’umukoro wo mu rugo. Dukurikije umuhate twamubonanaga, twabonaga yarashoboraga kuzaba umuntu ukomeye.”

Umuyobozi w’ishuri rya Path to Success, Rev. Gaby Opare, yavuze ko nyakwigendera Ken yari umunyeshuri w’umuhanga wari mu nzira zo kugera ku ntego nk’uko izina ry’ishuri yigagamo ribivuga (path to success).

Yagize ati “Yari umwe mu banyeshuri ba mbere tugendeye ku manota ye ndetse akabanira neza bagenzi be bose.”
Uyu muyobozi w’ishuri ryigagaho nyakwigendera, yavuze ko azibukirwa ku buryo yabaniraga bagenzi be akabafasha mu masomo yabo kugira ngo na bo baze mu myanya myiza.

Yavuze ko urupfu rwe atari igihombo kuri iri shuri no ku muryango we gusa, ahubwo no ku Gihugu, kuko yari umujyambere wari kuzagirira akamaro u Rwanda.

Ababyeyi b’uyu mwana bashenguwe n’urupfu rwe
Habaye isengesho ryo kumusabira
Abanyeshuri biga ku kigo yigagaho baje kumuherekeza

Photos/The New Times

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

DRC: Uko byagendekeye abanyeshuri bo muri kaminuza yagabwemo igitero n’abaje babamishamo amasasu

Next Post

RDF yungutse abasirikare barenga 100 bazobereye mu bumenyi bwihariye

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF yungutse abasirikare barenga 100 bazobereye mu bumenyi bwihariye

RDF yungutse abasirikare barenga 100 bazobereye mu bumenyi bwihariye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.