Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Ubuyobozi bw’ibanze bunengerwa ibyo bukorera umuturage ufite ibibazo uruhuri

radiotv10by radiotv10
01/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Ubuyobozi bw’ibanze bunengerwa ibyo bukorera umuturage ufite ibibazo uruhuri
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bavuga ko hari mugenzi wabo ubayeho mu buzima bugoye kuko atifashije, akaba afite n’umwana urwaye Bwaki, ariko aho acumbikiwe hose, Ubuyobozi bw’ibanze busaba abamucumbikiye kumwirukana, ngo ntibushaka umuturage urwaje Bwaki.

Bivugwa n’abaturage bo mu Mudugudu wa Rukingo mu Kagari ka Rugerero mu Murenge wa Rugerero, bavuga ko uyu muturage witwa Mukandayisenga Rachel w’imyaka 25 atagira epfo na ruguru nk’uko.

Bavuga ko ikibabaje ari uko n’abifuza kumufasha, bitabahira kuko ubuyobozi bwakamufashije buhita bubijundika, bubasaba kumwirukana.

Umwe yagize ati “Uyu mudamu abayeho nabi, ntagira aho kuba, n’uwihaye ngo aramucumbikiye ubuyobozi ntibumuha amahoro, bavuga ko arwaje bwaki, aho batamufashije gukemura icyo kibazo kimuteza bwaki ahubwo na bo bakabigiramo uruhari.”

Akomeza agira ati “Njyewe naramucumbikiye ari kurara hanze maze kumucumbikira umuyobozi w’umudugudu n’ushinzwe umutekano baraje bambwira ko uwo muntu batamushaka mu kagari ka Basa.”

Abajijwe impamvu yabwirwaga n’ubuyobozi ko budashaka uwo muturage, yasubije agira ati “ngo arwaje bwaki, ndababwira ngo njyewe uko ndiho, umubabaro arimo nanjye ni wo ndimo, ngomba kumucumbikira kuko ntawamfashije nta n’uwanguriye itafari bigeze aho nahawe akato nanjye ubwanjye, mpabwa akato n’ubuyobozi bavuga ko nta kintu cyo mu buyobozi ngomba kubona mu gihe uwo mudamu akiri iwanjye bavuga ko n’ikintu cyose kizajya kiribwa mu mudugudu nzajya nkiriha”.

Uyu muturage Mukandayisenga Rachel na we ubwe avuga ko abayeho mu buzima bugoye bwanatumye abyara abana batatu mu buryo yabaga atateguye kuko yasambanyirizwaga aho yabaga aryamye mu nzu zituzuye.

Ati “Ndeba inzu isakaye ariko idafunze ikaba ari yo ndaramo, none se ubwoba nabugira ko ariko biba byagenze nabigenza nte ko ntahandi mba ndi bujye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nzabahimana Evariste avuga ko ibyo kuba uyu muturage yirukanwa n’ubuyobozi bidashoboka, kandi ko n’iyo byaba bikorwa byaba ari amakosa.

Ati “Ntabwo numva ukuntu abantu bashobora kwirukana umuntu mu Mudugudu, oya oya ubu koko umuntu wese urwaye abaturage baramwirukana, none se bwaki irandura.”

Icyakoze ngo bagiye kubikurikirana. Ati “Icyo dukurikirana ni ukumenya niba koko ibyo bintu bibaho. Hari abaturage baba bashaka kumumenasha ngo ni uko afite abana barwaye bwaki kuko cyaba ari ikibazo twanamufasha kugikemura haba ari mu myumvire cyangwa mu bundi buryo.”

Inzu z’abandi zitaruzura ni zo uyu muturage yikingamo
Iyo avuga iby’imibereho anyuzamo agaturika akarira
Abaturage banenga uburyo ubuyobozi bumwirukana aho ageze hose

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Uguhangana kudasanzwe muri Shampiyona: Rayon yamaze gutambuka kuri mucyeba wayo APR

Next Post

Ibyivugira: Mbere==>Ubu

Related Posts

Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
27/07/2025
0

In Rwanda today, more young people are talking about “financial independence.” You’ll hear it on social media, in schools, and...

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

by radiotv10
26/07/2025
0

Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ ikomeje gufasha abaturage mu kwikemurira amakimbirane yo mu...

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu...

IZIHERUKA

Do young Rwandans really understand financial independence?
MU RWANDA

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
27/07/2025
0

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

26/07/2025
Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyivugira: Mbere==>Ubu

Ibyivugira: Mbere==>Ubu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Do young Rwandans really understand financial independence?

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.