Friday, December 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kicukiro: Hari ikigiye gukorwa ku Biro by’Umurenge bavugaga ko bitajyanye n’igihe

radiotv10by radiotv10
06/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kicukiro: Hari ikigiye gukorwa ku Biro by’Umurenge bavugaga ko bitajyanye n’igihe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro ndetse n’ubuyubozi bw’uyu Murenge, bavuga ko ibiro byawo bitajyanye n’igihe, ndetse ko byamaze kuba bito. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatanze icyizere ko umwaka utaha bizatangira kubakwa.

Aba baturage bavuga ko ubusanzwe Umurenge uri mu nzego zitanga serivisi ku baturage benshi, ariko ko uwa Kanombe wo ufite ikibazo cy’ubuto bw’Ibiro byawo.

Umwe ati “Iyo abaturage baka serivisi ari benshi, hariya bigaragara ko iyi nzu yabaye nto, kandi ntabwo ijyanye n’icyerekezo. Hagomba kubaho kwagura cyangwa kubaka indi, hakubakwa Umurenge ugezweho gihuje n’igihe tugezemo.”

Si abaturage bavuga iki kibazo gusa, kuko n’abakozi b’uyu Murenge na bo bagaragaza izi mbogamizi, kuko iyi nyubaho bakoreramo ifite ibyumba bine gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa avuga ko iki kibazo cy’ubuto bw’ibiro ari cyo koko, kuko byubatswe Umurenge ugifite abakozi bane gusa.

Ati “Uyu munsi Umurenge ufite abakozi 21, rero abakozi bane bari bafite ibyumba bakoreramo harimo n’icy’Umuyobozi w’Umurenge, uyu munsi mu biro bimwe birakorerwamo n’abakozi batanu. Murumva rwose ko bibangamiye imitangire ya serivisi.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine na we yemeza ko iki kibazo gihari kandi ko bakizi, ariko ko hari ikigiye gukorwa.

Avuga ko mu gihe cy’amezi atandatu hagiye gukorwa inyigo ijyanye no kuvugurura ibiro, ku buryo mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, bizubakwa.

Ati “Igishimishije ni uko dufite n’umufatanyabikorwa watanze miliyoni eshanu tuzaheraho, ntabwo tuzahera kuri zeru, kandi n’abaturage bakomeje kwemera uruhare rwabo.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yizeje abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’uyu Murenge ko bagiye kubakirwa Ibiro bijyanye n’igihe kandi byagutse, ariko ko n’iyo byazubakwa, bidakwiye gutuma abayobozi bicara mu biro, ahubwo ko bazakomeza no kwegera abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + nineteen =

Previous Post

PM Ngirente yagoroye iby’iterambere rya Koperative ryari ryarutishijwe imibereho y’abaturage

Next Post

Ibigwi by’umutora winjiye mu ikipe y’ubukombe i Burayi ikorana n’u Rwanda

Related Posts

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
05/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zasinye amasezerano y’inyongera mu bijyanye n’ubukungu, arimo ajyanye n’imikoranire mu bijyanye...

IZIHERUKA

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana
IMYIDAGADURO

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

by radiotv10
05/12/2025
0

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

05/12/2025
Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

05/12/2025
Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

05/12/2025
Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibigwi by’umutora winjiye mu ikipe y’ubukombe i Burayi ikorana n’u Rwanda

Ibigwi by’umutora winjiye mu ikipe y’ubukombe i Burayi ikorana n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.