Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Byashowemo arenga miliyari 10Frw,…Iby’ingenzi wamenya ku bihembo mpuzahanga bizatangirwa mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
27/09/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Byashowemo arenga miliyari 10Frw,…Iby’ingenzi wamenya ku bihembo mpuzahanga bizatangirwa mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Harabura igihe kitagera ku kwezi ngo ibihembo bya Nyafurika muri muzika bya Trace Awards bitangirwe mu Rwanda ari na ho ha mbere bizaba bitangiriye. Tumenye bimwe mu by’ingenzi kuri ibi ibihembo, nko kuba bizamanura abahanzi b’ibirangirire 50.

 

1.Hazaririmba abahanzi barenga 50

Ubwo Trace yatangazaga urutonde rw’abahanzi bakwiye kwitegurwa mu birori by’itangwa ry’ibi bihembo, hamenyekanye amwe mu mazina y’aba bahanzi.

Icyakora ubwo umuyobozi wa Trace, Olivier Laouchez yaganira n’itangazamakuru, yahishuye ko bitegura kwakira abahanzi barenga 50 ku ku rubyiniro mu Rwanda.

 

2.Abarenga 300 bazaza mu Rwanda

Mu kinganiro n’itangazamakuru, Olivier Laouchez yavuze ko usibye no kuba abanzi bazaba ari benshi, u Rwanda rukwiye no kwitegura kwakira abashyitsi barenga 300 bazaba bazanywe n’ibi bihembo.

Yagize ati “Abarenga 300 ni bo batwitegura kwakira mu gihe hazaba hatangwa ibi bihembo.”

 

3.Icyiciro cyihariye ku bahanzi Nyarwanda

Mu rwego rwo guha agaciro u Rwanda nk’Igihugu cyakiriye ibi bihembo, rwahawe icyiciro cyihariye muri ibi bihembo, aho umuhanzi uzahiga bagenzi be bane, azahembwa kimwe n’abandi bazaba batsinze mu bindi byiciro.

Iki cyciro cyihariye cy’abahanzi Nyarwanda, kirimo Bwiza, Ariel Wayz, Chriss Eazy, Kenny Sol ndetse na Bruce Melodie.

 

4.Indirimbo yakozwe n’Umunyarwanda ishobora gutungurana

Ubwo hatangazwaga urutonde rw’abahatanye mu bihembo bya Trace Awards, hagaragayemo icyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka, kirimo iyitwa ‘Buka BaIi Nada’ y’umuhanzikazi usanzwe aba muri Portugal uzwi nka Soraia Ramos.

Iyi ndirimbo yakozwe n’umusore w’Umunyarwandaka Muhisha Rubinson uzwi nka Element Elee ukomeje kwigaragaza mu ruhando rwo gutunganya indirimbo, dore ko indirimbo yose arambitseho intoki, isamirwa hejuru.

 

5.Hateganyijwe iserukiramuco ry’iminsi itatu

Nk’uko Trace ibitangaza, kuva tariki 20 kugeza ku ya 22 Ukwakira 2023, hazatangizwa iserukiramuco ryiswe ‘Trace Festival’ rizamurikirwamo byinshi birimo ibihangano by’umuziki, imideri, imitekere gakondo ndetse n’ibindi byinshi.

 

6.Hashowe arenga miliyoni 10

Ubwo yabazwaga n’Umunyamakuru wa RADIOTV10, ku mubare w’amafaranga baba barashoye mu gutegura ibi bihembo, umuyobozi wa Trace, Olivier Laouchez yirinze kuvuga umubare nyawo icyakora avuga ko ubariye hamwe agaciro ka Trace Awards n’iri serukiramuco, karenga Miliyoni 10 z’Amadolari (arenga miliyari 10 Frw).

Yagize ati “Ntabwo nahita mvuga umubare nyirizina, ariko ubariyemo no kuzana abahanzi, n’azagenda ku itangazamakuru n’ibindi, yarenga gato miliyoni 10 z’Amadolari.”

 

7.Nta kiguzi cyahawe abahanzi bazitabira

Ku bijyanye no kwishyura abahanzi bazaza mu Rwanda, Olivier Laouchez avuga ko nta mafaranga bigeza baha abahanzi bazaza, icyakora bazabafashwa mu bizakenerwa byose. Ati “Nta mafaranga twabishyuye oya Ntayo.”

Ibihembo bya Trace, biteganyijwe gutangirwa mu Rwanda tariki 22 Ukwakira 2023, bikazabanzirizwa n’isurukiramuco rizabera Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Olivier Laouchez yavuze ko bizaba ari ibirori biryoshye

Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 13 =

Previous Post

Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko Abapolisi bakomeye barimo uwayoboye Polisi y’u Rwanda

Next Post

Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Gen (Rtd) Kabarebe wagarutse muri Guverinoma

Related Posts

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Alice Masinzo wahoze ari umunyamakuru kuri imwe muri radio zo mu Rwanda, yasangije abantu ibyishimo afite nyuma yo gusezerana n’umukunzi...

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Ishimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko mu rugendo rwo kwandika igitabo cye cya mbere yise ‘More...

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo wari utegerejwe mu Rwanda yaherukagamo mu myaka 17, yahasesekaye. Uyu...

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi w’umuraperi Kivumbi King uri mu bagezweho mu Rwanda, amakuru aremeza ko yamaze kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55...

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo ‘Ancila’ yo hambere iri mu zakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu...

IZIHERUKA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura
AMAHANGA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

by radiotv10
05/11/2025
0

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Gen (Rtd) Kabarebe wagarutse muri Guverinoma

Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Gen (Rtd) Kabarebe wagarutse muri Guverinoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.