Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Barafinda yagarutse noneho n’imigambi mishya y’ibyo azakora ngo naramuka atorewe kuyobora u Rwanda

radiotv10by radiotv10
29/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Barafinda yagarutse noneho n’imigambi mishya y’ibyo azakora ngo naramuka atorewe kuyobora u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Barafinda Sekikubo Fred wiyita Umunyapolitiki w’akaraboneka, yongeye gutanga kandidatire ngo azahatane mu matora y’Umukuru w’Igihugu, aho yahise anagaragaza ibyo yazashyira mu bikorwa igihe yaramuka atowe, birimo gushyiraho izindi Perezidansi enye.

Barafinda yamenyekanye mu matora ya 2017 ubwo yatunguranaga kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora icyo gihe yakoreraga ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, afite igikapu kinini avuga ko aje gutanga kandidatire ngo azahatane mu matora yabaye muri uwo mwaka.

Kandidatire ye yaranzwe kuko hari ibyo atari yujuje, ariko icyo gihe avuga ko “Abanyarwanda bahombye bikomeye, kuko babuze Umunyapolitiki w’akataraboneka.”

Mu minsi ishize, Barafinda yongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ateguza Abanyarwanda ko azongera gutanga kandidatire ye mu Matora y’Umukuru w’Igihugu y’uyu mwaka azaba mu kwezi kwa Nyakanga.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, Barafinda Sekikubo Fred yongeye kujya gutanga kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yashyikirije Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa.

Barafinda wagiye kuri cyicaro cya Komisiyo y’Amatora aherekejwe n’umugore we, ubwo yari amaze gutanga kandidatire, yaganiriye n’Itangazamakuru, avuga imwe mu migabo n’imigambi ye azashyira mu bikorwa naramuka atowe, we yita “impamvu nziza nyinshi 200, nzaziramburira abanyamakuru mu buryo burambuye.”

Imwe mu mpamvu Barafinda avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumutora, harimo kuzashyiraho uburyo buzoroshya ikemurwa ry’ibibazo byabo, batiriwe bakora ingendo ndende.

Ati “Iya mbere ni ukuzana Perezidansi enye, zikiyongera ku isanzweho. Mu Majyaruguru nkabashyiriraho Perezidansi ikemura ibibazo byabo batiriwe basiragira baza i Kigali, mu Majyepfo, mbashyirireho indi, mu Burasirazuba mbashyirireho indi Perezidansi, n’Iburengerazuba, ibyo ni byo twita decentralization [kwegereza ubuyobozi abaturage].”

Barafinda avuga kandi ko hari izindi nzego za Leta azegereza abaturage, n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abaohoka, kugira ngo boroherwe no kubona ibyangombwa byo kujya mu mahanga.

Ati “Urumva nje koroshya ibintu mu Gihugu mu buryo budasanzwe. Urumva utwo ni udushya tw’umusaza w’umunyapolitiki mwiza w’amahoro, umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cyacu cya Repubulika y’u Rwanda ukwiye kukiyobora koko.”

Barafinda wumvikana nk’utarahindutse mu mvugo ye dore ko ibyo avuga n’unundi yabivugaga muri 2017, avuga ko afite impamvu nziza nyinshi 200 zikwiye gutuma ngo atorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda.

Barafinda ubwo yageraga kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye Barafinda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 6 =

Previous Post

Menya abandi bakinnyi b’Amavubi bakina hanze bamaze kugera mu mwiherero (AMAFOTO)

Next Post

Hasobanuwe impamvu hagiye kugabanywa ingendo z’abayobozi b’inzego zo mu Rwanda bajya mu nama

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe impamvu hagiye kugabanywa ingendo z’abayobozi b’inzego zo mu Rwanda bajya mu nama

Hasobanuwe impamvu hagiye kugabanywa ingendo z’abayobozi b’inzego zo mu Rwanda bajya mu nama

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.