Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

I Nyarugenge ni udushya gusa gusa: Ahakirirwa Umukandida wa RPF-Inkotanyi birashyushye

radiotv10by radiotv10
25/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
I Nyarugenge ni udushya gusa gusa: Ahakirirwa Umukandida wa RPF-Inkotanyi birashyushye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe nta n’amasaha abiri baryamye kuko kuva saa sita z’ijoro bari batangiye kwerecyeza i Nyarugenge, ahabera igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame; Umukandida wa FPR-Inkotanyi, hakomeje kugaragara udushya dushimangira iterambere ryagezweho no mu ikoranabuhanga mu bwenge buhangano.

Ni umunsi wa kane w’ibikorwa byo kwiyamamaza, aho Perezida Paul Kagame uvuye mu Ntara z’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, uyu munsi aniyamamariza mu Mujyi wa Kigali, kuri site ya Rugarama mu Karere ka Nyarugenge.

Bamwe mu baturage baturutse mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali, by’umwihariko i Nyamirambo no mu bice bihakikije, baciyemo kabiri ijoro, kuko batangiye ingendo saa saba z’ijoro, ari na ko bagenda bamamaza umukandida wabo Paul Kagame.

Yaba abato n’abakuru, bose ntawitaye ku ijoro n’imbeho yariho, kuko bazindutse iya rubika, bavuga ko uyu munsi wabatindiye kugera ngo bagaragarize umukandida wabo imbamutima bazagerana ku itariki 15 Nyakanga ku munsi w’Amatora nyirizina.

Mukashikama Leoncie utuye mu Murenge wa Gatenga, akaba umubyeyi ukuze na we wabukereye, yavuze ko yabyutse saa sita zuzuye, umunsi ukigwamo. Yavuze ko yazindutse kugira ngo ashake umwanya mwiza wo kwicaramo aze kwihera ijisho Perezida Kagame.

Ati “Batantanga ibyicaro, kuko bantanze ibyicaro bazantanga no gutora. Isaha yose azira ndashaka ko aturuka hariya mureba.”

Uyu mubyeyi avuga ko iri joro ryacyeye atiriwe aryama, kuko yumvaga afite amatsiko menshi yo kuza kumva imigabo n’imigambi ya Perezida Paul Kagame, uretse ko buri wese yanamuvuga ibigwi.

Ati “Twararyamye bihagije kubera Kagame, niba twiteguye guhaguruka duhagurukane na we, we se ajya aryama?, aryamye se ubu twari kuba turi kugenda aya masaha?.”

Avuga ko no kubyuka aya masaha ntacyo bikanga, na byo ari ibyivugira ku bigwi by’Umukandida wa FPR-Inkotanyi, kuko yazanye umutekano usesuye mu Rwanda, ndetse akanimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye, abari n’abategarugori bagahabwa ijambo bari barimwe n’ubutegetsi bwa cyera.

Ati “Kagame ni we watumye aka kanya ndi hano izi saha, cyaraziraga cyera, ariko reba izi saha ndi kwigendera ndi umukecuru, nta muntu uri bunyime uburenganzira.”

Kuri iyi site ya Rugarama kandi hagaragaye udushya tunyuranye mu kwitegura kwakira Umukandida wa FPR-Inkotanyi, turimo utugaragaza ko ikoranabuhanga ryakataje mu Rwanda, ahagaragaye robot zambaye mu myambaro y’amabara ya FPR, ziri gususurutsa abaje kwamamaza Paul Kagame.

Kuva saa saba z’ijoro bari batangiye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi

Kuri site bakubise baruzura
Ubwenge buhangano (AI/Artificial Intelligence) mu Rwanda rirakataje
Akanyamuneza ni kose mu baturage
Batagerezanyije amatsiko Umukandida Paul Kagame
Akuzuye umutima kasesekaye ku munwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 7 =

Previous Post

Hatangajwe amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’ikamyo yari itwaye abasirikare b’u Burundi

Next Post

Hashyizwe hanze amahirwe ku bifuza kwinjira muri RDF nk’Abofisiye n’ibyo bagomba kuba bujuje

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hashyizwe hanze amahirwe ku bifuza kwinjira muri RDF nk’Abofisiye n’ibyo bagomba kuba bujuje

Hashyizwe hanze amahirwe ku bifuza kwinjira muri RDF nk’Abofisiye n’ibyo bagomba kuba bujuje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.