Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yeruriye amahanga ko guharanira uburenganzira bwo kubaho kw’Abanyarwanda ntawe abisabira uruhushya

radiotv10by radiotv10
15/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yeruriye amahanga ko guharanira uburenganzira bwo kubaho kw’Abanyarwanda ntawe abisabira uruhushya
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko nubwo u Rwanda ari Igihugu gito kandi kidatunze ibya Mirenge, ariko ko iyo bigeze ku guharanira uburenganzira bwo kubaho kw’Abanyarwanda, adashobora kugira uwo abisabira uruhushya. Ati “…Nibigera ku kubaho kwacu, ntuzakore ikosa.”

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025 mu nama y’Inteko y’Akanama gashinzwe amahoro n’Umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia yigaga ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byo muri iki Gihugu byakomeje kuba karande, kuko inzira zo kubishakira umuti zagiye zirengagizwa, ahubwo abakabikemuye bakirirwa mu mukino wo kwegeka ibibazo ku bandi.

Ati “Iyo umukino wo gushinjanya, imbwirwaruhame nziza, ibinyoma, kugira ikimwaro; byari kuba ari umuti w’iki kibazo, cyakagombye kuba cyarakemutse cyera. Ntabwo twari kuba tugifite iki kibazo. Hari ahantu bavuga ibinyoma nta n’impamvu.”

Umukuru w’u Rwanda yagarutse kuri imwe mu mizi y’ibi bibazo, yirengagizwa, y’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagakomereza ingengabitekerezo yayo muri DRC, ariko hakaba bamwe mu bagakwiye gutuma uyu mutwe urandurwa, bihandagaza bakavuga ko utakibaho n’abandi bumva ko ntacyo utwaye.

Ati “Ni gute FDLR itabaho mu bitekerezo bya bamwe? Cyangwa igafatwa nk’ikibazo cyoroheje? Niba ucyerensa icyo kintu, urapfobya amateka yanjye kandi rwose sinteze kubyemera. Hatitawe ku wo waba uri we wese.”

Perezida Kagame yongeye kwerurira amahanga ko mu kurinda umutekano w’Abanyarwanda no guharanira kubaho kwabo, adateze kubicira bugufi, kuko ntagishobora kubisimbura.

Ati “Nta muntu ncira bugufi muri iki cyumba ngo ampe uburenganzira bwo kubaho kwanjye cyangwa kubaho kw’abantu banjye. Rwose ntawe. Nzabaho ubuzima bufatika, ubwo ni uburenganzira bwanjye. Ntakindi.”

Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku bahora bashinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo bya Congo, yongera kwerurira amahanga ko ntaho ruhuriye na biriya bibazo, ahubwo ko DRC yabaye nka wa mwana murizi, uhora ashaka uwo yegekaho ibibazo byayinaniye gushakira umuti.

Ati “Ni gute Congo itekereza ko ibibazo byabo byose bituruka hanze. U Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Congo. Dufite ibibazo byacu tugomba guhangana na byo. Congo ni nini cyane ku Rwandam ku buryo yakwikorera umutwaro wayo.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko u Rwanda rushobora kuba Igihugu gito ugereranyije n’ibindi byinshi, ndetse n’amikoro yacyo akaba akiri hasi, ariko ko atari gito ku guharanira kubaho kw’abagituye cyangwa uburenganzira bwabo.

Ati “Nk’uko nabibabwiye, turi Igihugu gito, turi Igihugu gikennye, ariko iyo bigeze ku guharanira uburenganzira bwo kubaho, utazabyibeshyaho. Ntabwo ngira uwo nbisabira uruhushya cyangwa ngo nzagire uwo mbyingingira.”

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo burangajwe imbere na Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi, bavuze kenshi ko bafite umugambi wo gutera u Rwanda bagakuraho ubutegetsi buriho, ariko Guverinoma y’u Rwanda byumwihariko Umukuru w’iki Gihugu, basubiza ko ibyo bisa no kurota.

Perezida Paul Kagame yavuze kenshi ko nta gishobora guturuka hanze ngo gihungabanye umutekano w’Abaturarwanda, kuko inzego z’umutekano z’u Rwanda zifite ubushobozi ntayegayezwa bwo guhangana n’icyabigerageza cyose kandi kigakumirwa kitararenga umutaru ngo cyinjire mu Rwanda.

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu i Addis Ababa
Yeruriye amahanga ko ku guharanira kubaho kw’Abanyarwanda bitagira icyo bingana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − four =

Previous Post

AGEZWEHO: M23 mu kwerecyeza Bukavu yabonye intsinzi yari ikeneye ifata ikibuga cya Kavumu

Next Post

Ibisobanuro by’umukozi wo mu rugo uregwa kwica umwana yareraga amuhoye ko yiyanduje

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

Ibisobanuro by’umukozi wo mu rugo uregwa kwica umwana yareraga amuhoye ko yiyanduje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.