Friday, May 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibiyobyabwenge byinshi birimo ibilo 480 by’urumogi byangirijwe imbere y’abaturage

radiotv10by radiotv10
22/05/2026
in MU RWANDA
0
Ibiyobyabwenge byinshi birimo ibilo 480 by’urumogi byangirijwe imbere y’abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Mu bukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage bugamije gukumira no kurwanya ibyaha, mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo hangirijwe mu ruhame ibiyobyabwenge bitandukanye byafatiwe mu bikorwa by’umutekano byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye.

Ibiyobyabwenge byangijwe birimo urumogi rusaga ibiro 480, kanyanga irenga litiro 460 ndetse n’igikwangari kirenga litiro 35.

Iki gikorwa cyakozwe na  Polisi y’u Rwanda ku bufatanye  n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ubushinjacyaha ndetse n’abaturage, aho cyakozwe hagamijwe gukumira ingaruka mbi ibiyobyabwenge bishobora kugira ku buzima bw’abaturage no ku mutekano rusange.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigamije kurushaho gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no gutanga amakuru ku gihe ku bantu babikoresha cyangwa babicuruza.

Yagize  Ati “Ibi biyobyabwenge byangirijwe mu ruhame hagamijwe gukumira ingaruka mbi byari Kuzagira ku buzima bwa baturage. Ni umusaruro Polisi ishingiraho igaragaza ko abaturage bamaze gusobanukirwa ko umutekano ari ishingano rusange Kandi ko ubufatanye bwa buri wese  ariwo musingi wo kubuwungabunga.”

Yashimangiye kandi ko uwafashwe akoresha, atunda cyangwa acuruza ibiyobyabwenge wese ahanwa n’amategeko, anibutsa abaturage ko uwabitanze n’uwabihawe bose bashobora kubihanirwa.

Umushinjacyaha ku Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, Mukamirwa Oscar, yavuze ko icyaha cyo gukoresha cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge gihanishwa igifungo gishobora gutangira ku myaka ibiri, ariko kikaba cyiyongera bitewe n’ubwoko n’ingano y’ibiyobyabwenge byafatanwe ukekwaho icyaha.

Ati “ku bijyanye n’igihano cy’uwafatanwe ibiyobyabwenge  biterwa n’ubwoko bw’ibiyobyabwenge yafatanye nabyo.ariko iyo ufatanywe n’ikiyobyabwenge uhanishwa igifungo cy’imyaka ibiri,gusa  biterwa n’ibiyobyabwenge ibyaribyo.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko umusaruro ukomeje kuboneka mu gufata ibiyobyabwenge no kubyangiza ugaragaza ko abaturage bamaze gusobanukirwa ko umutekano ari inshingano ya buri wese kandi ko ubufatanye bw’inzego n’abaturage ari bwo musingi wo kuwubungabunga.

Prince Theogene NZABIHIMAN
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 2 =

Previous Post

Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw

Related Posts

Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw

Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw

by radiotv10
22/05/2026
0

Umuhanzi akaba n’umushabitsi Ujekuvuka Emmanuel uzwi nka Marchal Ujeku, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho ibyaha birimo cyo kwihesha...

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

by radiotv10
21/05/2026
0

Minisitiri w’Ingabo muri Uganda, Jacob Marksons Oboth yabwiye Brig Gen Ronald Rwivanga ko inshingano yahawe zo kuyobora Umutwe w’Ingabo z’Ibihugu...

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

by radiotv10
21/05/2026
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaye ko abashakanye mu mwaka wa 2025, abenshi bitabiriye uburyo bw’ivangamutungo rusange ryakozwe n’abantu 97%, mu gihe...

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

by radiotv10
21/05/2026
0

Brig Gen Ronald Rwivanga wari umaze imyaka itanu n'igice ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yatangiye inshingano nshya zo kuyobora Umutwe...

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Umuyobozi wabitse mu Biro by’Akagari umubiri w’uwazize Jenoside akanawushyingura bisanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Umuyobozi wabitse mu Biro by’Akagari umubiri w’uwazize Jenoside akanawushyingura bisanzwe

by radiotv10
21/05/2026
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitovu mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, waregwaga kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru...

IZIHERUKA

Ibiyobyabwenge byinshi birimo ibilo 480 by’urumogi byangirijwe imbere y’abaturage
MU RWANDA

Ibiyobyabwenge byinshi birimo ibilo 480 by’urumogi byangirijwe imbere y’abaturage

by radiotv10
22/05/2026
0

Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw

Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw

22/05/2026
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

21/05/2026
Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

21/05/2026
Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

21/05/2026
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

21/05/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiyobyabwenge byinshi birimo ibilo 480 by’urumogi byangirijwe imbere y’abaturage

Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.