Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bukomatanyije baratakambira Minisiteri y’uburezi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bukomatanyije bavuga ko  bahangayikishijwe n’uko ntamashuri ahari yigisha aba bana bakifuza ko minisiteri y’uburezi yashyiraho amashuri yigisha abafite ubumuga bw’abafite ubumuga bukomatanyije ihuriro ry’abafite ubumuga bukomatanyije bavuga ko bakomeje gukora ubuvugizi ngo hashyirweho amashuri.

Umwe mu babyeyi unafite umwana ufite ubumuga bukomatanyije avuga ko kurera uyu mwana bitamworohera bitewe n’uko usanga imirimo yose umuntu akenera ariwe uyimukorera kuko ariwe babasha kumvikana ku rurimi bakoresha ;ariko ngo ikimugoye kurusha ibindi ni uko kugeza ubu mu rwanda ntashuri ryigisha abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutabona no kutumva rihari.

Izindi Nkuru

Yagize ati «Nkanjye mfite umwana ufite ubumuga bukomatanyije, nagiye  gushakisha ishuri ahantu hose ariko nabuze aho narikura, ujyayo bati uwo mwana ntabwo twamwakira kuko ntitubifitiye ubushobozi”

Mugenzi we nawe yagize ati « Njyewe nakwifuje ko abana bacu bafite ubumuga bukomatanyije nabo bahabwa amashuri yo kwigiramo kuko ahantu hose ugiye usanga ntashuri rihari.”

Umunyamabanga w’ihuriro ry’abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona Hakuzumuremyi Joseph nawe  yemeza ko mu bushakashatsi bakoze muri tumwe mu turere basanze nta muntu n’umwe wize ufite ubumuga bukomatanyije  bwo kutumva no kutabona kuko ngo nabize kugeza ubu babikoze bataragira ubukomatanyije bakifuza ko hashyirwaho amashuri y’abafite ubumuga bukomatayije kuko byatuma batera imbere.

“Nibyo koko abantu bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona  ntashuri bagira mu Rwanda. Dukomeje gukora ubuvugizi ngo nabo bashyirirweho amashuri. Gusa ni ibintu bigoye kuko usanga bakenera umwihariko, ntabwo wavuga ngo bigane n’abandi kuko usanga buri mwana akeneye umwarimu we by’umwihariko.” Hakuzumuremyi

Minisitiri y’uburerezi ntiyigeze igira icyo ivuga kuri iki kibazo, iyo tubabona twari kubabaza niba. Bazi ko abafite ubumuga bukomatanyije batagira amashuri mu Rwanda tukanababaza icyo baba bateganya gukora ngo  nabo bagire amahirwe yo kwiga nk’uko gahunda ya leta  cy’abafite ubumuga bukomatanyije batagira ishuri bakwigiramo mu rwanda,nyamara mu rwanda hari gahunda y’uburezi ivuga ko ari uburezi budaheza kandi kuri bose.

Inkuru ya MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTv10

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru