Abakinnyi ba PSG barimo Neymar bagaragaye bumva indirimbo y’Umunyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mashusho y’iminota ine n’amasegonda 17 yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda na PSG, myugariro w’Umufaransa Layvin Kurzawa na Neymar bagaragara bumva indirimbo ‘Seka’ y’umuhanzi Niyo Bosco.

Buri umwe yagombaga kuvuga ijambo ryavuzwe na mugenzi we ari kumva indirimbo yo mu Rwanda. Kurzawa avuga ko akunda gukina uyu mukino, ariko nta jambo na rimwe yumvamo. Neymar, we avuga ko ari “Kigali”.

Izindi Nkuru

Alessandro Florenzi na Marco Verratti ni bamwe mu barushanwa kureba amafoto y’ibintu bitandukanye bakavumbura ko ari ibyo mu Rwanda cyangwa ari iby’ahandi.

Umutaliyani Verratti afata ifoto imwe akereka mwenewabo Florenzi ko ari iyo mu Rwanda kuko haba ubwoko bwinshi bw’inyamaswa burimo imparage, Twiga cyangwa umusumbashyamba n’izindi.

Indi foto akurikizaho ni igaragaza agace karimo inyubako za Kigali Convention Centre na Radisson Blu, akavuga ko atari mu Rwanda mu gihe Florenzi we ashimangira ko ari mu Rwanda.

Image

Neymar Junior Santos (Iburyo) na bagenzi be muri gahunda ya Visit Rwanda banumva indirimbo zo mu Rwanda

Layvin Kurzawa na Thilo Kehrer barushanwa kwihumuriza ibintu bitandukanye birimo ubuki n’icyayi mu gihe kandi Verratti, Kehrer, Leandro Paredes na Kurzawa basoma ku binyobwa bitandukanye bakabasha kuvumbura ibyo ari byo babihuje no guhekenya ku birimo ikawa ya “Nyamagabe”.

Irushanwa rya nyuma ni iryo kuvumbura inyamaswa yo mu Rwanda ubanje kuyikoraho ariko utayireba. Kurzawa akora ku nzovu atayibonye, agakuraho ikiganza yihuta nk’ubabaye, agira ati “Ntabwo mbikunze, ntabwo nkina uyu mukino.”

Yongera gukora ahari inyamaswa agomba kuvumbura, akavuga ko yumva imeze nk’imbwa mbere y’uko yemeza ko ari inzovu mu gihe Thilo Kehrer na we avumbura ko inyamaswa yakozeho ari inkura.

Aya mashusho arangira abakinnyi bose bakinnye uyu mukino bashimirana hagati yabo. Marco Verratti asoza agira ati “Turasoje, u Rwanda ni rwiza kandi umunsi umwe tuzajyanayo.”

Image

Abakinnyi ba PSG kuri ubu bavuga ko bamaze kumenya ubwiza bw’u Rwanda ndetse bifuza kurusura

Guhera mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Binyuze muri ubu bufatanye, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Kamena 2021, Visit Rwanda n’ikipe ya Paris Saint-Germain, byatangije uburyo bushya bugamije kumenyesha abafana bayo ibyiza bitatse u Rwanda.

Inkuru ya: Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru