“Abakobwa bakina umupira w’amaguru bibagora kubona abagabo kubera mu gatuza harambuye”- Ijambo rya Perezida Suluhu ryateje impaka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku mbuga nkoranyambaga Perezida Samia Suluhu Hassan, yibasiwe cyane nyuma yo kuvuga ko bamwe mu bakinnyi b’abagore b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, bafite mu gatuza harambuye kandi ko batabereye kuba bashakwa.

Ibi yabivugiye mu biro bye i Dar es Salaam ubwo yakiraga umudali watsindiwe n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 23, mu irushanwa ryo mu karere k’Afurika y’uburasirazuba no hagati (CECAFA), ry’uyu mwaka mu cyiciro cy’abagabo.

Izindi Nkuru

Tanzania yatwaye igikombe cy’irushanwa rya CECAFA ry’abatarengeje imyaka 23 ryabereye muri Kenya. Uwari kapiteni w’iyi kipe, Israel Patrick Mwenda bakunda kwita Isra ntabwo yahabonetse kuko ari kumwe na Simba SC muri Morocco aho bagiye kwitegura umwaka utaha w’imikino.

Tanzania win Cecafa U-23 Challenge Cup

Ikipe y’igihugu ya Tanzania y’abatarengeje imyaka 23 iterura igikombe cya CECAFA U23

Nyuma yo gushima aba basore barimo na Boniface Metacha Mnata wari mu izamu imikino yose, Perezida Samia Suluhu Hassan w’imyaka 61 yagarutse ku mupira w’amaguru w’abagore muri iki gihugu avuga ko abona utera imbere ariko akaba afite impungenge ku buzima bw’aba bakobwa nyuma y’uko bazaba basoje gukina umupira w’amaguru.

“Nanjye ubwanjye hari abo dukorana mu biro, mu minsi ya mbere wabonaga bamfata nk’aho ndi umugabo, wenda wasanga ariko nsa mu isura. Gusa, nyuma imiyoborere yanjye barayiyobotse.

“Abakobwa bacu bakina umupira w’amaguru ubazanye ukabahagarika hano usanga bafite mu gatuza harambuye, ushobora kwibwira ko ari abagabo atari abagore. Amaguru yabo usanga ananiwe iyo basezeye gukina umupira w’amaguru” Perezida Samia

TANZANIA : Samia Suluhu Hassan breaks free of CCM and installs allies as  key advisers - 28/05/2021 - Africa Intelligence

Perezida Samia Suluhu avuga ko abakobwa bakina umupira w’amaguru aterwa ubwoba no kuba babura abagabo

Perezida Samia akomeza avuga ko umubare munini w’abakobwa bakina umupira w’amaguru badakunze gushaka abagabo kuko ngo usanga bafite imibiri idakurura abagabo.

Perezida Samia yakomeje avuga ko abakobwa bakina umupira w’amaguru iyo bawusoje bajya mu buzima bubi bityo agasaba abayobozi kujya babakurikirana na nyuma yo gukina bakamenya uko babayeho.

Nyuma yo kuvuga ko abakobwa bakina umupira w’amaguru badakunze kugira igikundiro cyatuma babona abagabo, ku mbuga nkoranyambaga ntabwo abantu babyakiriye kimwe kuko bahise berekana ibyiyumviro byabo.

Uwitwa @bomba_mudolo yagize ati” Uburenganzira bw’umukobwa buri he? Mama Samia wakabaye utera ingabo mu bitugu abakobwa bacu ba Afurika kugira ngo babashe kubyaza umusaruro ibyo bashoboye.

Henry Ngogo we yagize ati “Ibi byaba bisobanuye ko ubuzima nta gisobanuro bufite mu gihe umuntu atakoze ubukwe?

Tanzania WNT squad to face Equal Playing Field in friendly named | JWsports1

Ikipe y’igihugu ya Tanzania y’abagore bakina umupira w’amaguru

Inkuru ya Assoumani Twahirwa & Sadam MIHIGO/RadioTV10 Rwanda

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru