Abakoreye uruganda rwa Imana Steel bararushinja kubirukana by’amaherere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari abahoze bakorera uruganda rwa Imana Steel rwo mu karere ka Bugesera, barushinja kubirukana by’amaherere nyuma y’uko bagiriye ibibazo birimo gucika amaguru bari mu kazi karwo.

Ni abagabo bakomoka mu Murenge wa Rweru ho mu Karere ka Bugesera, bahuriza ku kibazo kimwe cy’uko bakoreye uruganda rwa Imana Steel rukorera muri aka karere, ariko ngo bamwe barugiriramo ibibazo by’umubiri birimo gucika amaguru no gukubitwa n’amashanyarazi, rugahita rubahambiriza nta n’imperekeza kandi nyamara barangirikiye mu kazi karwo.

Izindi Nkuru

Uwitwa Ndindiriyimana Fiston yagize ati” Nagize ikibazo, imashini y’uruganda irankubita ndi mu kazi inca akaguru, bituma ngira ubumuga buhoraho, ariko kuva uwo munsi ubuyobozi bw’uruganda duherukana ubwo”

Uwitwa Hanyurwimfura Canisius we yavuze ko we na bagenzi be bashinjwe kugambanira uruganda kandi babeshyerwa, bahita bahabwa amabaruwa abasezerera mu kazi.

Itegeko  rigenga umurimo mu Rwanda  rivuga umukozi wagize impanuka cyangwa indwara bikomoka ku murimo atarateganyirijwe n’umukoresha we mu kigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda  yishyurwa n’umukoresha amafaranga angana nk’ayo yagahawe n’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda iyo aza kuba yarateganyirijwe, harimo kumuvuza n’ibindi bijyanye na byo, icyakora ngo mu gihe yamuteganyirije RSSB niyo ibimenya.Image

Umwe mu baburiye ingingo mu kazi ka IMANA Steel

Iri tegeko rinavuga kandi ko umukoresha atemerewe kwirukana umukozi kubera impanuka cyangwa uburwayi byaturutse ku kazi mu gihe bitemejwe na muganga ubifitiye ububasha ko umukozi atagishoboye gukomeza inshingano ze.

Nyamara kuri aba bakozi bo ngo nta na kimwe cyubahirijwe muri ibi byose, kuko kugeza ubu nta numwe uri mu kazi.

“Ntabwo bigeze bampa indishyi iteganywa,ahubwo bahise banyirukana kandi ubundi itegeko atari ko rivuga”.

Ku rundi ruhande ntitwabashije kubona ubuyobozi bw’uru ruganda ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo bashinjwa n’abahoze ari abakozi barwo. Gusa, umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Richard avuga ko ari bwo yabyumva ariko ngo igikurikiye ni ukubikurikirana.

“Niba bafite amasezerano n’urwo ruganda turabakurikiranira tubahuze n’ubuyobozi bwarwo mu gihe  bwakomeza kwinangira ubwo twabashyikiriza inkiko.” Mutabazi

Ingingo ya 19 yo mu itegeko N° 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda riteganya ko umukozi wagize impanuka cyangwa indwara bikomoka ku murimo adashobora gusezererwa ku murimo bitewe n’ibyago bikomoka ku murimo, keretse iyo byemejwe na muganga wemewe na Leta ko atagishoboye gukomeza gukora uwo murimo.Image

Ababuriye ingingo mu kazi ka IMANA Steel barasaba ubutabera 

Iyo bigaragaye ko umukozi agishoboye gukora akazi umukoresha amuhindurira umwanya w’umurimo ujyanye n’ubushobozi bwe. Iyo udahari amasezerano y’umurimo araseswa umukozi  agahabwa ibiteganywa n’amategeko.

Ikigaragara ni uko hari aho airi tegeko rishobora kuba ridkaurikizwa uramutse ushingiye kuri ibi bivugwa n’aba bahoze bakorera uruganda rwa Imana Steel.

Inkuru ya: Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru