Abamaze kugwa mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO biyongereye bagera kuri 15 barimo n’abasirikare

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko imibare y’abamaze kugwa mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, yageze muri 15 barimo n’abo ku ruhande rw’abari muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya mu kiganiro cyagaragazaga ishusho y’ibi bikorwa by’imyigaragambyo cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022.

Izindi Nkuru

Muri iki kiganiro cyarimo n’Umuyobozi Wungirije wa MONUSCO, Khassim Diagne, Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, yavuze ko muri ibi bikorwa byafashe indi sura kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, abantu 15 bamaze kuhaburira ubuzima.

Mu bitabye Imana, harimo barindwi (7) bapfiriye mu Mujyi wa Butembo mu gihe abandi baburiye ubuzima mu Mujyi wa Goma.

Yavuze ko kandi muri aba 15, harimo abasivile 12 mu gihe abandi batatu barimo Abapolisi babiri ndetse n’umusirikare umwe bose ba MONUSCO baguye mu Mujyi wa Butembo.

Patrick Muyaya yongeye kwibutsa abari kwijandika muri ibi bikorwa by’urugomo ko batazihanganirwa, ashimangira ko inzego z’umutekano za Leta zahawe inshingo zo kuburizamo ibi bikorwa.

Gusa muri ibi bikorwa byanajemo gusahura ibikoresho by’abakozi ba MONUSCO, bikomeje kugaragaramo bamwe mu bo mu nzego z’umutekano bagaragaye banambaye impuzankano zabo banafite imbunda na bo bari gusahura.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, Patrick Muyaya yari yatangaje ko abaguye muri ibi bikorwa bari batanu mu gihe abari bakomeretse bageraga muri 50.

Umuyobozi wungirije wa MONUSCO, Khassim Diagne wari mu kiganiro kimwe na Patrick Muyaya kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko muri iyi minsi ibiri kuva ku wa Mbere no ku wa Kabiri, bahuye n’ingorane zikomeye, asaba abaturage ba Congo, gucisha macye bakamenya ko icyo cyari cyo gihe cyo gutuza no kurebera hamwe umuti w’ikibazo nyamukuru gihari cy’umutekano mucye kiri mu burasirazuba bwa DRCongo.

Yagize ati Amasaha 48 yatubereye ayingorabahizi kandi si kuri MONUSCO gusa ahubwo nabaturage baba ab’i Goma n’ahandi bari mu bikorwa byimyigaragambyo.

Khassim Diagne yavuze ko ubu abakozi ba MONUSCO bagiye kwisuganya kugira ngo bongere batangire kubaka uburyo bw’imikorere no kuzuza inshingano zabo kuko ibikorwa byinshi byabo byangiritse.

Patrick Muyaya mu kiganiro kuri uyu wa Kabiri
Khassim Diagne wa MONUSCO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru