Abamotari barataka gusarizwaho n’umwambaro w’akazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari abamotari babwiye Radio &TV10 Rwanda ko kuri ubu batwara abagenzi batambaye umwenda w’akazi uzwi nka “julet” bitewe n’uko iyo bahawe yabasaziyeho hakaba n’abatarazibonye  barifuzako FERWACOTAMO yajya itanga julet byibura irenze imwe na bwo  muri buri mezi atandatu.

Ubuyobozi bwa FERWACOTAMO bwavuze ko bitarenze uku kwezi kwa Kanama 2021  baraba barangije kuzibagezaho.

Izindi Nkuru

Iyo ugenda mu mihanda itandukanye ya Kigali utega moto bimenyerewe ko abazitwara baba bambaye amajile afasha mu kubamenyekanisha ko bakora uwo mwuga, gusa muri iki gihe usanga abazambaye ari mbarwa.

Uyu urebye neza mu bamotari icumi batambuka usanga hagati ya batatu na bane gusa aribo  bazambaye.

Bamwe mu batayambaye bavuze ko babiterwa no kuba izo bahawe mu 2019 zarabasaziyeho kandi ngo iyo batazambaye hari abagenzi banga kubatega cyangwa polisi yabafata ikabaca amafaranga.

Umwe yagize ati “Njyewe sinambaye ijile kuko yacitse, barayiduha ugasanga uyamabara buri munsi kandi ariko uyifura utashye ubwo rero icika vuba. Ikindi ubu iyo ntwaye ntayambaye usanga abagenzi banga kuntega, nahura na polisi nayo ikamfata ikanca amafaranga.”

Abamotari biyemeje kurwanya bamwe muri bagenzi babo bangiza isura y'umwuga  wabo – Panorama

Abamotari barasaba ko bajya bahabwa imyenda y’akazi mu buryo bugezweho

Aba bakora umwuga wo gutwara moto bavuga ko bahitamo kutambara izacuye cyangwa zacikaguritse kuko biteza umwanda bakibifuza ko FERWACOTAMO yajya itanga jile byibura rimwe mu mezi atandatu na bwo igatanga irenze imwe nk’uko bikorwa ubu.

Uyu yabigarutseho agira ati “Njyewe nifuza ko bajya baduha byibura rimwe  mu mezi atandatu bataduhaye rimwe mu myaka ibiri, ikindi na bwo bakaduha byibura eshatu bitari imwe duhabwa”

Abamotari bo mu karere ka Rubavu bakomeje gushyiraho amatsinda yo kurwanya  ibyaha

Moto ni kimwe mu byoroshye ubwikorezi mu Rwanda

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel avuga ko ikibazo cy’abatambaye amajile mu kazi bakizi ariko ngo muri uku kwezi kwa Kanama bagiye kugikemura ndetse ngo barateganya kuzabambika amakote.

Ngarambe yagize ati ”Turabizi ko abamotari harimo abadafite amajile ariko turashaka ko uku kwezi gushira bazihawe ndetse turateganya ko hari abazambara amakote na karuvati bakaba basa neza mu kazi”

Mu Rwanda habarirwa aba motari bagera ku bihumbi mirongo ine na bitanu muri bo abagera ku bihumbi makumyabiri na birindwi icyakora muri aba bose hari n’abatarabona ijile na rimwe.

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTV10 Rwanda

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru