Abanyarwanda bakiranye ubwuzu isubukurwa ry’inteko z’abaturage zizabamururaho isiragizwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’aho minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu itangarije isubukurwa ry’inteko z’abaturage zari zimaze umwaka n’amezi atandatu zisubitwe biturutse ku cyorezo cya COVID-19, bamwe mu banyarwanda batandukanye bagaragaje ko babyishimiye ngo kuko muri aya mezi 18 yose bahuraga no gusiragizwa mu nzego z’ubuyobozi.

Ni icyemezo cyatangajwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 7 z’ukwezi kwa kenda umwaka w’2021, ubwo Ministre Gatabazi Jean Marie Vianey uyiyoboye yasuraga abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, agatangaza ko inteko z’abaturage zari zimaze umwaka n’amezi atandatu zisubitswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, zasubukuwe.

Izindi Nkuru

Bamwe mu banyarwanda twaganiriye, batubwiye ko bishimiye isubukurwa ry’izi nteko z’abaturage, kuko ibibazo byabo bigiye kongera kujya bikemurwa kandi bakajya n’inama ku byo bakora byabateza imbere.

Nkurunziza Emmanuel, ni umuturage utuye mu murenge wa Kimironko, akagari ka Nyagatovu mu mudugudu w’Urugwiro.

Avuga ko inteko z’abaturage zitarasubikwa abaturage bazungukiragamo byinshi, kuko zabahurizaga hamwe hakaba n’ibibazo bihakemukira bitagombeye izindi nzego.

Ati:” Mu nteko z’abaturage, abaturage barahuraga kuwa kabiri bakajya inama, muri izo nteko niho umuturage yibukirizwaga gahunda zimufitiye akamaro nko kwishyura mituweli, gukora isuku hafi y’urugo rwe, uwagiranye ikibazo na mugenzi we kikaba ariho gikemurirwa.”

Akomeza agira ati:” None se umuturanyi akwiye kukoneshireza, mukajya mu nkiko, ubwo icyo ni ikibazo cyo kujyana mu manza koko? Inteko z’abaturage zadufashaga byinshi.”

Aba baturage banavuga ko muri iki gihe zimaze zisubitse byatumye hari abasiragizwa mu nzego z’ubuyobozi.

Bikorimana Emmanuel, utuye mu murenge wa Kimirongo ati:” Ingaruka isubikwa ry’Inteko z’abaturage ryagize, ni uko ibibazo byazikemurirwagamo byabuze aho bikemurirwa, abaturage bakajya babijyana ku tugari n’umurenge nabwo bagasiragizwa ku buryo hari n’ibitarakemuka bimaze uwo mwaka urenga, ariko twizeye ko bizakemukaubwo izi nteko zongeye zasubukuwe.”

Kuba inteko z’abaturage zari zarasubitswe biturutse ku cyorezo cya COVID-19, nyamara kuri ubu zikaba zisubukuwe, ngo ntabwo ari uko hari aho icyorezo cyagiye.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Havugimana Joseph Curio, ati:” Abaturage bazajya bamenyeshwa igihe n’aho biribubere. Gusa ntabwo umuntu yavuga ko gusubukurwa ari muri iki cyumweru kuko ubukangurambaga nibwo bwari bwabanje, kugira ngo abayobozi bige banasobanurirwe ku birebana n’iyi gahunda yo kwegera abaturage. Rero buri muyobozi wese yarahuguwe, yasobanuriwe neza uko iki gikorwa kizajya gikorwamo.”

Inteko z’abaturage, ni gahunda yatangijwe mu mwaka w’2013, hagamijwe guhuriza hamwe abaturage ku rwego rw’Akagari, bakigira hamwe ibyabateza imbere.

Ni gahunda ikorwa abaturage bateranira hamwe bakikemurira ibibazo bibugarije.

Kuba inteko z’abaturage ubusanzwe zikorwa abaturage bahuriye hamwe, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko kuri iyi nshuro bitavuze ko abanyarwanda bazajya bahurira mu kibuga ari aria bantu 300 cyangwa se 500 ngo bibe byatuma barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ko ahubwo abayobozi bazajya bahuza abaturage bafite ibibazo kugira ngo babikemure.

Havugimana Joseph Curio ati: “Si abaturage bose bazajya bagenda ngo bateranire mu kibuga ari benshi, ahubwo abayobozi nibo bazajya begera abaturage cyane cyane abafite ibibazo bikeneye gukemurwa, bakabikemura hanakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko kiracyahari.”

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu( MINALOC) ivuga ko isubukurwa ry’Inteko z’abaturage, ryatewe ahanini n’uko abanyarwanda bakunze kugaragaza ko zikenewe cyane.

Inkuru ya Assoumani Twahirwa/Radio10

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru