Abanyarwanda bakorera muri DRCongo barimo umwarimu wa Kaminuza bamaze iminsi bicaye kubera imyigaragambyo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu Banyarwanda bakora imirimo itandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batuye mu Karere ka Rubavu, bavuga ko imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, yabagizeho ingaruka kuko ubu batinye kwambuka kugira ngo batagirirwa nabi.

Jean de la Paix Abimana usanzwe ari umwarimu muri kaminuza zitandukanye muri DRCongo akaba ari no kwiga amasomo y’icyiciro cy’ikirenga muri iki Gihugu, avuga ko kuva imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO yahindura isura atarasubira muri Congo.

Izindi Nkuru

Avuga ko ibi abihuriyeho n’abandi Banyarwanda benshi basanzwe bafite imirimo bakora mu Gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Ubu ntabwo ndi kwambuka kubera gutinya umutekano mucye, kandi hari uruhande rw’Abanyarwanda bafite ubwoba, ubwo bwoba ntakindi kububatera ni uko mu myigaragambyo y’Abakongomani duhura n’ubujura bwa bamwe barimo kwigaragambya.”

Undi muturage wo muri aka Karere ka Rubavu, avuga ko kuva Abanye-Congo batangira kwijundika Abanyarwanda, byabateye ubwoba.

Ati “Niyo twambutse nta burenganzira tuba dufite, turahigwa, ushobora kuba wanapfirayo, ni cyo kibazo tuba dufite. Hari abo bafata bakabangiriza bari kubahora ko ari Abanyarwanda ngo bakorana na M23.”

Imyigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize ariko igafata indi sura ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 25 Nyakanga, yagaragayemo ibikorwa by’urugomo bitandukanye byakozwe n’abayitabiriye bagabye ibisa nk’ibitero ku birindiro bya MONUSCO bakabyigabiza bakanasahura ibikoresho by’abakozi bayo.

Uyu mwarimu muri Kaminuza muri DRC, Abimana Jean de la Paix yaboneyeho kugira inama Abanyarwanda bagenzi be bakorera i Goma muri Congo.

Ati “Muri iyi minsi Umunyarwanda ukorera i Goma yakabaye yitwararika mbere ya byose ndetse yabona bikomeye agakuramo ake karenge. Ubu mfite isomo nagombaga gutanga kuri Kaminuza ariko sindi kwambuka kuko hariyo umutekano mucye, rero n’abandi nabagira inama yo kuba baretse iyi mvura igahita hakaboneka umutekano.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru tariki 31 Gicurasi, yari yagiriye inama Abanyarwanda kwitondera kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera umwuka mubi wari ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru