Abanyeshuri 27 ba kaminuza y’u Rwanda barwariye mu bitaro bazira amafunguro ahumanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyeshuri babarirwa muri 27  ba kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye), barwariye mu bitaro bya Kabutare, ibya kaminuza n’ibya CHUB, nyuma yo kugira ikibazo cyo munda, bigakekwa ko bariye ibyo kurya bihumanye.

Amakuru kandi yatanzwe n’ubuyobozi bwa Kaminuza yifashishije urubuga rwa Twitter, avuga ko aba babyeshuli bose ari abafatira amafunguro muri resitora yitwa Umucyo ikorera hanze ya Kaminuza, bigakekwa ko baba barafashe amafunguro ahumanye.

Izindi Nkuru

Ibi byatumye ku bufatanye bw’akarere na kaminuza, hategurwa ubugenzuzi bwihariye muri resitora zigaburira abanyeshuli hanze ya kaminuza, ngo hasuzumwe ubuziranenge bw’isuku yahoo.

Nubwo iyi twitter ya Kaminuza ikomeza ivuga ko abakiri kwa muganga ari abanyeshuri barindwi, mu gihe abandi 20 bahise bahabwa ubufasha bagataha, hari amakuru avuga ko abakirembye ari 27, umubare ahubwo ushobora no kwiyongera bitewe n’uko abari basanzwe barira muri iyi Resitora basaga 400.

Inkuru ya Assoumani TWAHIRWA/RadioTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru