Abarangije ayisumbuye mu bumenyi rusange hatsinzwe abakabakaba 7.000

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze ibyavuye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye aho mu cyiciro cy’abarangije mu masomo y’ubumenyi rusange hatsinze abanyeshuri 40 435 mu gihe abari bakoze ari 47 399. Bivuze ko abatsinzwe ari 6 964.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri bose bakoze ari 72 910 barimo abarangije mu cyiciro cy’amasomo rusange, abarangije mu cyiciro cy’amasomo y’inderaburezi n’abarangije mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Izindi Nkuru

Mu cyiciro cy’abarangije mu masomo y’ubumenyi rusange, hari hiyandikishije abanyeshuri 47 638 ariko akazo ibizamini 47 399.

Muri aba 47 399, hatsinze abanyeshuri 40 435 bangana na 85,3% ni ukuvuga ko abatsinzwe muri iki cyiciro ari 6 964.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagize ati “Nk’uko imibare ibigaragaza, ubwo abasigaye batagejeje ku inota fatizo ni 14,7%.”

Ikindi cyiciro cyagaragayemo abanyeshuri benshi batsinzwe ni icy’abarangiye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Muri iki cyiciro hari hiyandikishije abanyeshuri 22 686, haza gukora 22 523 mu gihe abatsinze ari 21 768 bangana na 95,7%.

Naho mu mashuri hakoze abanyeshuri 2 988, hatsinda 2 980 ni ukuvuga ko batsinze ku kigero cya 99.8%. Minisitiri Uwamariya ati “abandi bahwanye na 0.2% bakaba ari bo batagejeje ku inota fatizo.”

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu bizamini bisoza ayisumbuye

Radio&TV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru