Abarimo ibyamamare bakomeje gufata mu mugongo umuhanzi Meddy wapfushije umubyeyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abo mu ngeri zitandukanye barimo abasanzwe bafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro, bakomeje kwihanganisha umuhanzi Meddy wapfushije umubyeyi we.

Inkuru y’urupfu rwa Alphonsine Cyabukombe, umubyeyi wa Ngabo Medard [Meddy] rwamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, rutangajwe n’inshuti z’uyu muhanzi mu gihe we ntacyo arabitangazaho.

Izindi Nkuru

Amakuru avuga ko umubyeyi wa Meddy yari arwariye i Nairobi muri Kenya aho yari amaze igihe ari kwitabwaho n’abaganga akaba ari na ho yitabiye Imana.

Paji y’abakunze ba Meddy izwi nka Inkoramutima, bashyize ifoto y’uyu mubyeyi ku mbuga nkoranyambaga, bamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Iyi foto bayiherekesheje amagambo agira ati “Mama ugiye hakiri kare. Inkoramutima ituvuyemo. Imana igutuze aheza mubeyi.”

Umunyamakuru Ally Soudi, mu butumwa yanyujije kuri Instagram kuri iki Cyumweru, yagize ati Ntakintu kibabaza muri ino isi nko kubura Umubyeyi cyane umubyeyi Mama. Allah akutubere muvandimwe Meddy kandi atwakirire umubyeyi wawe mu bwami bwe.”

https://www.instagram.com/p/ChPrjhBOxuu/?utm_source=ig_web_copy_link

David Bayingana na we usanzwe ari inshuti ya Meddy, na we yagize ati Kubura umubyeyi (Mama) aba ari ibyago bikomeye. Komera Cyane Meddy.”

Umunyamakuru Lucky Nizeyimana ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, na we kuri Twitter yagize ati “Komera cyane muvandimwe Meddy. Umubyeyi wawe aruhukire mu mahoro.”

Umuhanzi Tom Close, mu butumwa yanyijije kuri Twitter, na we yihanganishije mugenzi we Meddy.

Yagize ati “Nshuti Meddy roho y’umubyeyi wawe iruhukire mu mahoro kandi Imana ibahe kwihangana muri iki gihe kigore no mu bihe biri imbere. Mwihangane wowe n’umuryango wawe muvandimwe.”

Ngabo Medard Jobert AKA Meddy usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, yakunze kugaragaza umubyeyi nk’umuntu w’ingenzi dore ko ari we mubyeyi yari asigaranye.

Mu butumwa yigeze gushyira kuri instagram muri 2019, Meddy yari yagaragaje bimwe mu byiza biranga umubyeyi we, birimo guhorana umutima wihangana ndetse no guca bugufi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru