Abasirikare ba FARDC bafashwe mpiri na M23 bashimangiye ko bari gukorana na FDLR

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 uri mu mirwano n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), werekanye bamwe mu basirikare b’Igihugu wafashe mpiri, bemeza ko muri iyi mirwano bari gufatanya na FDLR.

Mu mashusho ari ku mbuga nkoranyambaga ya M23, agaragaza aba basirikare ba FARDC bafashwe mpiri na M23 bicaye hasi, baganirizwa n’umwe mu barwanyi ba M23.

Izindi Nkuru

Uwo muri M23 uba ari kubavugisha bigaragara ko bisanzuranyeho, ababaza niba bazi imitwe iri gufasha FARDC muri iyi mirwano, bakavuga ko ari myinshi irimo na FDLR.

Aba basirikare bumvikana biyasira, banenga iyi mirwano yo kurwanya M23 kandi ari abavandimwe babo, bavuga ko banenga igisirikare cyabo.

FARDC imaze iminsi iri mu mirwano na M23 aho yiyambaje MONUSCO ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo uyu wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe wa M23 mu gihe uyu mutwe wo uvuga ko nta bufasha ihabwa na RDF.

Imirwano ya FARDC na M23, yongeye kubura muri iki cyumweru mu gihe hari hashize icyumweru habonetse agahenge.

Yaba FARDC na M23, buri ruhande rushinja urundi gushotorana aho FARDC yavuze ko M23 ari yo yabanje kuyigabaho igitera, uyu mutwe na wo ukavuga ko iki igisirikare cya Congo gifatanyije na MONUSCO ari bo bawugabyeho igitero mu birindiro byawo, rugahita rwongera kwambikana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru