Abavuga ngo Gen.Makenga yarapfuye dore turi kumwe kandi niwe uzabohora Congo- Maj Ngoma/M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yasetse abakwirakwiza ibihuga ko umuyobozi w’uyu mutwe, Gen Makenga Sultan yapfuye, yerekana ifoto bafashe bari kumwe, ndetse ahamya ko ari we uzacungura Congo.

Maj Willy Ngoma uvugira umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC mu mirwano ikomeye, yagarutse ku bikorwa by’ivangura rikomeje gukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, avuga ko igihe kigeze ngo ibi bikorwa bihagarare.

Izindi Nkuru

Mu butumwa bw’amajwi bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga za M23, Maj Willy Ngoma yavuze ko ibirigo bikorwa na Guverinoma ya Congo ndetse n’Igisirikare cyayo (FARDC) kiri gufatanya na FDLR mu bikorwa byo guhohotera aba Banye-Congo b’Abatutsi, bikwiye guhagarara.

Ati “Mukureho uriya mwanda wa FDLR, mwirukane uwo mwanda mu Gihugu cyacu, amahoro azaboneka mu Gihugu cyacu, mureke abantu bakundane, buri umwe yibone muri mugenzi we.”

Maj Willy Ngoma yongeye guhakana ibivugwa ko umutwe wa M23 uhabwa ubufasha n’u Rwanda, aratsemba, avuga ko nta bufasha na buto ubona.

Maj Willy Ngoma ari kumwe na Gen Makenga

Ageze ku bihuha byavuzwe ko Gen Sultan Makenga yapfuye, muri ubu butumwa buherekejwe n’ifoto igaragaza Gen Makenga ari kumwe n’uyu muvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yagize ati “Bakavuga ngo Gen Sultan Makenga yarapfuye, [abanza guseka] njye naberetse ifoto ye twafashe turi kumwe, ameze neza cyane, uyu ni we uzabohora Congo.”

Umutwe wa M23 wakunze kuvuga kontakindi ushaka uretse amahoro mu Gihugu ndetse no kuba Abanyagihugu bose bagira uburenganzira bureshya mu Gihugu cyabo.

Imirwano ya M23 na FARDC, yongeye kuzana igitotsi mu mubabo w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byanatumye Guverinoma y’iki Gihugu ihagarika amasezerano yose yari ifitanye n’iy’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru