Abinubira imikorere y’imodoka za sosiyete ya KBS bahawe ikizere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko hari abatega imodoka banenze cyane imikorere ya Sosiyeti ya KBS bitewe no kutagira imodoka zihagije ndetse icyo kibazo bagasaba ikigo ngenzura mikorere (RURA) kugikurikirana, Iyi Sososiyeti nyuma yo kubisabwa ivuga ko mu ntangiro z’ukwakira iki kibazo kizaba cyakemutse dore ko yatumijeho imodoka nshya zizaza kuziba icyo cyuho.

Ubusanzwe abatega imodoka rusange hari sosiyeti runaka ziba zarahawe kubatwara, abagenda mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ku mirorongo ikoraho iza sosiyeti itwara abagenzi ya KBS bagiye kenshi binubira imikorere itanoze hakaba abavuga ko iyi sosiyeti ifite imodoka nke mumuhanda, ku buryo abagenzi bamara igihe kirekire ku murongo batarabona imodoka ibatwara, abandi bakavuga ko zimwe no mu modoka z’iyi sosiyeti zishaje, bavuga ko ibyo bafata biba byaracitse, ibirahure bimwe byaramenetse ngo ahandi intebe zarakutse   ku buryo hari ubwo bigorana kuzigendamo.

Izindi Nkuru

Ishami rishinzwe ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kigo ngenzura mikorere mu Rwanda (RURA) bashyikirijwe iki kibazo kenshi, bavuga ko bari kugikurikirana by’umwihariko, ku buryo iyi sosiyeti yanasabwe kugura imodoka nshya.

Tony Kuramba umuyobozi mukuru w’iri shami yagarutse kuri iyi ngingo agira ati “Icyo kibazo kirakomeye kandi turi kugikurikirana by’umwihariko KBS twaravuganye ndetse batwemerera gukosora bahereye ku kugura imodoka. Tuzakomeza tubakurikirane ku buryo iki kibazo kizakemuka vuba bidatinze”

Image

Tony Kuramba umuyobozi muri RURA ushinzwe ubwikorezi bw’abantu n’ibintu 

Marie Josee Mukanyamwasa, umuyobozi w’iyi sosiyeti ya KBS avuga ko iki kibazo bakizi kandi koko kimaze igihe ngo ariko hari umutu urabye kiri kuvugutirwa.

“Nibyo rwose iki kibazo turakizi kandi kimaze igihe, ariko turizeza ko hari umuti urambye turi kugikivugutira. Ubu hari kontineri zacu ebyiri ziri muri MAGERWA zigomba gusohokamo muri iki cyumweru zuzuye ibikoresho tugomba kwifashisha dukora imodoka zacu ku buryo mu ntangiriro z’ukwakira 2021 tuzaba dufite imodoka nshya 25” Marie Josee Mukanyamwasa

Image

Marie Josée  Mukanyamwasa umuyobozi w’iyi sosiyeti ya KBS

Ikigo ngenzura mikorere kivuga ko kugeza ubu mu mujyi wa Kigali hakora sosiyeti eshatu zitwara abagenzi mu bice bitandukanye arizo KBS, Royale na JALI  Transport Investment Ltd,  izi sose buri yose ikaba iba ifite imirongo (ligne) igenewe gukoreramo ku buryo hatabaho kugongana ariyo mpamvu umurongo wagize ikibazo biba bigomba kubazwa Sosiyeti ishinzwe kuhakorera.

Image

Abagenzi banenga KBS kugirao imodoka nke n’izihari zikaba zishaje

Inkuru ya Olivier TUYISENGE/RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru