Aho ndi ko bahazi kuki bataza kumfata?- Gen.Makenga ahaye ubutumwa abamukangisha Ubutabera Mpuzamahanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugaba Mukuru wa M23 akaba na Visi Perezida w’uyu mutwe, Gen Sultan Makenga yatangaje ko igihe cyose ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakubahiriza icyo barwanira, yahita yishyikiriza Ubutabera Mpuzamahanga bamukangisha ko buri kumushakisha.

Yabitangaje mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu musirikare mukuru muri M23, aba ari kuganiriza abarwanyi b’uyu mutwe, akagaruka ku mpamvu ziharanirwa n’uyu mutwe uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Izindi Nkuru

Gen Makenga avuga ko icyatumye bahaguruka bakegura imbunda ari uguharanira uburenganzira bwabo nk’abandi benegihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko iyi mpamvu igihari.

Yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko ari gushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ku bw’ibyaha by’intambara bumukekaho.

Makenga uvuga ko adateze kongera guhunga ngo ave mu Gihugu  cyabo, yavuze ko igihe cyose icyo arwanira kizaba cyarubahirijwe, we ubwe azishyikiriza ubwo butabera bamukangisha.

Yagize atiHari n’abankangisha ko ndimo gushakishwa. Ko aho ndi bahazibaje bakamfata.”

Agaruka ku cyatumye ashoza urugamba, Gen Makenga yavuze ko atari kurwanira impamvu ye bwite nka Makenga, ahubwo ko “ndwanira abaturage bose muri rusange. Abavuga ko turwanira impamvu zacu bwite baribeshya.”

Gen Makenga yahaye ubutumwa abavuga ko ari gushakishwa

Mu mpera z’ukwezi gushize, umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yahinyuje amakuru yari yaravuzwe ko Gen Makenga yapfuye, agaragaza ifoto bari kumwe, avuga ko uyu muyobozi wabo ku rugamba, akiriho kandi ko ari we uzabohora Congo.

Mu bundi butumwa bw’amashusho bwagiye hanze mu mpera z’ukwezi gushize, Gen Sultan Makena yongeye kugaragara ari kuganiriza abanyeshuri biteguraga ikizamini cya Leta.

Muri aya mashusho, Gen Makenga agira ati “Bavuze ko napfuye, ariko mu by’ukuri ni ibinyoma. Ndiho kandi naje kubacungira umutekano.”

Umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukomeje gutangaza ko udateze guhagarika imirwano mu gihe ubutegetsi bwa Congo butaremera gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru