Akari ku mutima w’Umunyamakurukazi Clarisse nyuma yo gusezerana mu Mategeko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya Siporo uri mu bakunzwe mu Rwanda, wasezeranye mu mategeko, yavuze ko yiteguye kubana akaramata n’umukunzi we.

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana ukorera imwe muri radio zikorera mu Rwanda, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Kwizera Bertrand Festus mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022 mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Izindi Nkuru

Bamwe mu bafite amazina azwi mu Rwanda yaba Abanyamakuru ndetse n’abahanzi, bishimiye iyi ntambwe yatewe na Clarisse Uwimana, mu butumwa bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’amafoto y’uyu munyamakurukazi ari gusezerana.

Uyu munyamakurukazi na we yagaragaje akanyamuneza atewe no kuba mu gitabo cy’irangamimerere yamaze kuba uwarushinze.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Clarisse Uwimana yavuze ko kugeza ubu mu mategeko yamaze kurushinga, ati “Iteka nzahorana na we mukundwa.”

Uyu munyamakurukazi yavuze ko iyi tariki ya 18 Kanama 2022 yasezeraniyeho n’umukunzi we, ari iy’amateka mu buzima bwe.

Clarisse Uwimana yasezeranye mu matageko nyuma y’amezi abiri yuzuye yambitswe impeta y’urukundo na Kwizera Bertrand Festus mu gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Kamena 2022.

Amakuru yizewe avuga ko bazanakora indi mihango y’ubukwe mu ntangiro za Nzeri 2022, irimo gusezerana mu rusengero no gusaba no gukwa.

Clarisse Uwimana yasezeranye mu mategeko

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru