ALGERIA: Inkongi y’umuriro yafashe ishyamba yadukiriye abaturage ibatwara ubuzima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umubare w’abariguhitanwa n’inkongi yafashe ishyamba mu gihugu cya Algeria ukomeje kwiyongera.

Inkuru ya France24 ivuga ko abaturage bagera kuri 65 bamaze kuburira ubuzima muri iyi nkongi y’umuriro ndetse n’ibyangijwe bikaba bikomeje kwiyongera.

Izindi Nkuru

Mu bantu 65 bamaze gupfa 28 ni abasirikare mu gihe 12 bakomeretse. Ni mu gihe Guverinoma ya Algeria ivuga ko yohereje abasirikare ngo bazimye iyi nkongi.

At least seven killed, two injured in Algeria forest fires | Climate Change  News | Al Jazeera

Mu gihugu cya Algeria umuriro uri gukura abantu mu byabo abandi bakahasiga ubuzima

Perezida wa Algeria yahise atangaza iminsi itatu  y’ikiruhuko mu kuzirikana ababuriye ubuzima muri iki inkongi.

Uduce twazahajwe cyane n’iyi nkongi ni akarere ka Tizi Ouzou , aho inzu zakongotse ndetse n’amacumbi ya kaminuza. Gusa guverinoma ikaba yatangaje ko abagezweho ingaruka bazafashwa.

Inkuru ya: Vedatse Kubwimana/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru