Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yavuguruwe, ingendo ziratangirana Nyakanga zihagarara saa kumi n’ebyiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasohoye amabwiriza mashya yo gukomeza kurwana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ingamba nshya zizatangirana na tariki ya 1 Nyakanga 2021. Muri izi ngamba nshya harimo ko ingendo zizajya zihagarara saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).

Hashingiwe ku mibare y’abandura COVID-19 ikomeje kwiyongera ndetse na virusi igenda yihinduranya mu bice bitandukanye by’isi, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba ziyongera ku zari zisanzwe mu rwego rwo kurushaho gukumira ubwiyongere bwa COVID-19.

Izindi Nkuru

Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa guhera tariki 1 Nyakanga 2021 mu mujyi wa Kigali no mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana kandi zizongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

1.Ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) kugeza saa kumi zuzuye z’igitondo (4h00’). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’). Abantu barakangurirwa kwirinda ingendo zitari ngombwa bakava mu rugo mu gihe hari impamvu zikomeye.

2.Amateraniro rusange harimo ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba bibera mu ngo n’ahandi hose birabujijwe.

3.Ibiro by’inzego za Leta n’iby’abikorera (Public and private offices) birafunze. Abakozi bazakorera mu rugo kereka abatanga serivisi z’ingenzi zisaba kujya aho basanzwe bakorera.

4.Inama zose zirabujijwe.

5.Amashuri yose, harimo na za kaminuza arafunze, amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizimini bya leta biteganyijwe muri Nyakanga 2021 azatangwa na Minisiteri y’uburezi.

6.Resitora zizajya zitanga gusa serivisi ku batabona ibyo bakeneye (take away).

7.Insengero zirafunze.

Mu bice bisigaye by’igihugu ingamba basanganwe zizakomeza gukurikizwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru