AMAFOTO: Abafana ba Rayon Sports bazindukiye ku biro by’iyi kipe guhura na komite nyobozi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bafana batoranyijwe b’ikipe ya Rayon Sports bazindukiye ku biro byayo biri ku Kimihurura muri gahunda yo kugira ngo bahure na komite y’ikipe iyobowe na Jean Fidèle Uwayezu kugira ngo bahane ibitecyerezo ku hazaza h’iyi kipe.

Nkundamatch umwe mu bafana ba Rayon Sports bazindukiye ku biro by’iyi kipe wanaganiriye na RadioTV10 Rwanda, yavuze ko baje kureba perezida w’ikipe bihebeye kugira ngo bagire ibyo bamwibariza. Gusa ngo ntabwo bahise bamubona ndetse ubutumwa na telefoni zabo ntari kubisubiza.

Izindi Nkuru

“Twaje kuri ibi biro by’ikipe kugira ngo tubonane na perezida w’ikipe yacu Uwayezu. Twaramwandikiye ariko ntaradusubiza, twagerageje kumuhamagara nabwo ntarasubiza ubutumwa. Gusa twizeye ko tuva hano tumubonye”

Mu gihe isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ririmbanyije mu Rwanda, ntabwo iyi kipe iheruka igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino 2018-2019 iremeza neza abafana bayo ku  buryo usanga bagira ikizere gicye cy’ejo hazaza h’umusaruro izaba ifite mu myaka iri imbere.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ntabwo iragura abakinnyi ku buryo abafana bayo bemeranya na komite ahanini bahera ku musaruro iyi kipe yabaga ifite mu myaka ishize.

Kuri ubu afana bavuga ko bakeneye ubusobanuro buhagije ku hazaza h’ikipe bakunda kuko nyuma y’uko isoje ku mwanya wa karindwi muri shampiyona 2020-2021, abafana bavuga ko badafite ibyiringiro by’ubukana ikipe bakunda izaba ifite mu mwaka w’imikino 2021-2022.

Image

Image

Image

Umufana wa Rayon Sports uzwi nka Sarpong ari mu bazindukiye ku biro bikuru bya Rayon Sports

Image

Nkundamatch (Ibumoso) na Rwarutabura (Iburyo)

Image

Abafana ba Rayon Sports hanze y’ibiro byayo

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru