AMAFOTO: Meddy yongeye kubaka umubiri none ibigango ni mama wararaye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, akomeje kugaragara yarubatse umubiri, aho akaboko kabaye akaboko ndetse n’agatuza kakaba gashyitse.

Mu mafoto akomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze, Meddy aragaraga nk’umusore wayobotswe no kubaka umubiri kubera ibigango bye.

Izindi Nkuru

Meddy watangaje ko agiye kujya akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa, aranategura gushyira hanze indirimbo ye ya mbere kuva yabitangaza aho izaba yitwa Blessed.

Kuva yakora ubukwe n’umugore we Mimi Mehfira bafitanye umwana umwe, yashyize hanze indirimbo ebyiri gusa zirimo iyo yise My Vow ndetse na Queen of Scheba zombi yakoreye umugore we.

Aya mafoto ye amugaragaza asigaye afite ibigango bishyitse, arasa nk’ateguza abantu iyi ndirimbo ye nshya yo mu zo kuramya no guhimbaza Imana aho bivugwa ko izaba icuranze mu buryo bugezweho muri Amerika asanzwe anatuye.

Meddy akaboko ni akaboko

N’iyo ari kumwe n’abandi bigaragara ko yubatse umubiri

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru