Amakuru ari muri APR FC yageze muri Djibouti muri Sheraton Hotel

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya APR FC yageze muri Djibouti mu burasirazuba bwa Afurika aho izahurira na Mogadishu City Club yo muri Somalia mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (TOTAL CAF Champions League).

Umukino uzahuza aya makipe yombi uzakinwa ku Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021 guhera saa cyenda zuzuye ku masaha ya Kigali (15h00’) bizaba ari saa kumi za Djibouti (16h00’).

Izindi Nkuru

Urutonde rw’abakinnyi 27 ikipe yahagurukanye, Ruboneka Jean Bosco ntabwo azakina uyu mukino bitewe n’uko yagize ikibazo cy’imvune bituma kuri ubu yambaye inkweti ituma imitsi n’amagufwa asubirana.

APR FC OFFICIAL (@aprfcofficial3) | Twitter

Ruboneka Jean Bosco ukina hagati mu kibuga ntabwo azakoreshwa mu mukino

Andi makuru ava muri iyi kipe icumbitse muri Sheraton Hotel, ni hoteli y’inyenyeri enye (4 Stars) iri muri kilometero ebyiri (2 Km) uva ku musigiti wa Hamoudi uri mu mujyi rwa gati ni iminota irindwi ( 7’) uva kuri Ambasade ya Amerika muri Djibouti.

APR FC kandi yahagurutse i Kigali itari kumwe na visi Perezida wayo Brig.Gen.BAYINGANA FIRMIN wagombaga kugenda ayoboye itsinda (Head of delegation) ahubwo kuri ubu MICHEL MASABO akaba ariwe ufite izi nshingano, asanzwe ari Umunyamabanga mukuru.

Sheraton Djibouti 4*, Djibouti (excursion), Djibouti. Prices and Reservation

Sheraton Hotel aho APR FC icumbitse

Kugeza ubu biteganyijwe ko ikipe ya APR FC na Mogadishu City Club zizakina ku masaha ya saa cyenda z’i Kigali bizaba ari saa kumu ku masaha ya saa kumi ku masaha yo mu mujyi wa Djibouti (16h00’) nk’uko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika  (CAF) ibigaragaza. Gusa aya masaha ashobora guhinduka nk’uko amakuru ava mu banyamakuru bari kumwe n’ikipe abihamya.

Djibouti ni igihugu kigira ubushyuhe buri hejuru ugereranyije n’u Rwanda kuko hari igihe bagira Celecius Degree zigera hejuru ya 40.

Adil Mohammed Erradi, umutoza mukuru wa APR FC  ntabwo yemerewe kuzatoza uyu mukino kuko adafite lisanse “A” ya CAF bityo umukino ukaba uzatozwa na NEFFATI JAMEL EDDINE usanzwe ari umutoza wongera ingufu (Physical Coach).

L'entraîneur belgo-marocain, Mohammed Adil Erradi raconte son parcours et ses projets

Mohammed Adil Erradi ntabwo azatoza umukino APR FC ifitanye na Mogadishu City Club

Nyuma y’uyu mukino, ikipe ya APR FC izatangira gutegura umukino wo kwishyura uzakinwa ku Cyumweru tariki 19 Nzeri 2021.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru