Amakuru mashya ku munyamakuru wari wafungiwe kutishyura mu kabari

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Guterman, wari watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku kutishyura ibyo yatse mu kabari, amakuru aremeza ko ubu ari hanze ndetse ko uyu munsi aza kumvikana mu kiganiro asanzwe akora.

Uyu munyamakuru wari watawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022 nkuko byari byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ikitari bwishyurwe gihanishwa igihano gishobora kugera ku mezi abiri.

Izindi Nkuru

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu Munyamakuru yemeje ko atagifunze ndetse ko uyu munsi aza kumvikana mu kiganiro asanzwe akora kuri imwe mu maradiyo yo mu Rwanda.

Mu butumwa yanyujije kuri WhatsApp status, Guterman yagize ati Ntabwo mfunzwe, bamwe bashamadukira inkuru zibicika ntibakore izibyiza umuntu yagezeho.

Uyu munyamakuru usanzwe anafite Umuryango utari uwa Leta, ufasha abana bo mu miryango itishoboye, byemejwe na RIB ko akurikiranyweho kwaka ibintu mu kabari ariko ntiyishyure.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira wari wemeje ko uyu Bujyacyera Jean Paul yatawe muri yombi, yari yatangaje ko icyaha akekwaho yagikoreye mu kabari kamwe ko mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Rukiri II, mu Murenge wa Remera mu Karere Gasabo, ubwo yaangaga kwishyura ibyo yatse ndetse akanakubita umukozi wo muri aka kabari wamwishyuzaga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru