Amashuri yaciye undi muvuno: Hari aho ikarita y’imyitwarire yageze kuri 20.000Frw!

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Umuyobozi muri MINEDUC ati “Ikarita y’umunyeshuri koko ikwiye kurenza 500Frw?”

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bazarenga ku mabwiriza aherutse gushyirwaho, bagatumbagiza amafangara acibwa ababyeyi, bibukijwe ko hari ibihano bibategereje dore ko hari amakuru yatanzwe ko hari aho ikarita y’umunyeshuri n’iyi myitwarire zageze ku bihumbi 20 Frw.

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri y’Uburezi n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbyuye ya Leta ndetse n’akorana na Leta ku bw’amasezerano, yagarukaga ku myiteguro y’itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2022-2023.

Izindi Nkuru

Iyi nama ibaye nyuma y’iminsi micye Guverinoma y’u Rwanda itangaje amabwiriza mashya ajyanye n’uruhare rw’ababyeyi mu burezi bw’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano, yashyizwe hanze tariki 14 Nzeri 2022.

Aya mabwiriza agaragaza ko umunyeshuri utaha azajya yishyirirwa 19 500 Frw naho uwiga aba mu kigo akazajya yishyurirwa 85 000 Frw.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Nirere Claudette yavuze ko hari amakuru yatanzwe ko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri batangiye kurenga kuri aya mabwiriza.

Yagize ati “Hari abayobozi [b’ibigo by’amashuri] barimo kuzamura ibiciro by’ibikoresho bigurishirizwa ku ishuri. Hari urugero twabonye uwavuze ngo ikarita y’ishuri n’iyimyitwarire yayishyize ku bihumbi 20…’muraseka ariko twabibonye’.”

Nirere Claudette avuga ko impamvu y’ariya mabwiriza, harimo no guca izi ngeso zo guca amafaranga y’umurengera yajyaga ashyirwaho na bamwe mu bayobozi b’Ibigo by’amashuri. Ati “Iyi karita yagombye kurenza maganatanu (500 Frw)?”

Muri ibi biganiro MINEDUC yagiranye n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri, hari abagaragaje ko bari bagifite imishinga myiza nko kubaka inzitiro.

Ati “Hari n’abubaka amasale mberabyombi bagakoreramo ibindi bintu, ibyo na byo twasabye cyane cyane abayobozi b’Uturere tw’Umujyi wa Kigali kwegera ayo mashuri noneho bigasabwa bigashyirwa mu ngengo y’imari kuko nubundi aba ari amashuri ya Leta. Umuyobozi uzabirengaho azahanwa, ibi ntabwo ari ubwa mbere tubivuze kandi tuzakomeza kubisubiramo.”

Bamwe mu bayobizi b’Ibigo by’amashuri bagaragaza ko aya mabwiriza mashya ashobora kuzabagonga kuko hari n’abari bafite imishinga bari baratangiye kandi bumva ko hari uruhare ruzava mu babyeyi bayarereramo.

Mwizerwa Appolinaire uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Urumuri mu Karere ka Nyagatare, avuga ko bari batangiye kubaka no kuvugurura ibyumba by’amashuri kugira ngo bakureho uburyo abana bigaga igitondo n’ikigoroba.

Ati “Ndetse ubu ibikorwa bimwe biriho birakorwa, twumvaga kuzabyishyura, amafaranga tuzayakura mu yo twagombaga gusaba ababyeyi dusanzwe tuyasaba.”

Uyu muyobozi wa GS Urumuri uvuga ko hari n’indi mishinga bateganyaga yose igamije kuzamura imyigire myiza y’abanyeshuri, yavuze ko ababyeyi barerera muri iri shuri bari basanzwe bishyura ibihumbi bitanu (5 000 Frw) agenerwa ibikorwa nk’ibi ariko ko aya mabwiriza mashya atabyemera.

MINEDUC yaganiriye n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru