Amashusho y’umwana wayobewe Papa we hagati y’impanga z’abagabo akomeje guca ibintu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amashusho agaragaza umwana w’umukobwa w’amezi icyenda (9) bigaragara ko yayobewe umubyeyi we hagati y’abagabo babiri b’impanga, akomeje gutungura benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, TitTok na Twitter, akomeje gutera benshi akanyamuneza kubera uburyo uyu mwana agenda yakuranya aba bagabo babiri basa nk’intobo.

Izindi Nkuru

Aya mashusho agaragaza abagabo babiri bahagaze umwe agafata umwana w’umukobwa, ariko uwo mwana yabona undi mugabo akabona ni we se, agahita amutegera amaboko, undi akamwakira.

Ako kanya yongera guhindukira akareba mu maso akareba uwo yari yanze ko amuterura, akabona na we ashobora kuba ari Se, akongera akamutegera amaboko na we akongera kumuterura, bikomeza uko ku buryo uyu mwana w’igitambambuga bigaragara ko yayobewe gutandukanya se wa nyawe ndetse na se wabo.

Aya mashusho yashyizwe kuri konti ya Instagram yitwa Pubity, amaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 1,2 ndetse n’ibitekerezo ibihumbi n’ibihumbi.

Benshi mu batanze ibi bitekerezo, babazaga Se wa nyawe w’uyu mwana ndetse banamushyigikira ko kuba atabasha kubatandukanya ntawe bitabaho kuko n’umuntu mukuru atapfa kubatandukanya.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru