Amavubi Stars agiye guhura na Mali ku nshuro ya gatatu mu mateka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku mugoroba w’uyu wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 guhera saa tatu ku masaha y’i Kigali (21h00’) biraba ari saa mbiri z’umugoroba ku masaha y’i Agadir muri Morocco, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi Stars) aracakirana na Mali mu mukino w’umunsi wa mbere mu itsinda rya gatanu )E) mu rugamba rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Amavubi Stars agiye guhura na Mali ku nshuro ya gatatu kuva isi yaremwa kuko ibi bihugu byombi byahuye mu 2013 ubwo hashakwaga itike y’igikombe cy’isi cya 2014 cyabereye muri Brazil.

Izindi Nkuru

Mu mikino ibiri yahuje ibihugu byombi, Mali yatsinze u Rwanda umukino umwe (2-1) undi barawunganya (1-1). Meddie Kagere yinjije Mali ibitego bibiri mu mikino ibiri.

Meddie Kagere afite agahigo mu mikino ibiri u Rwanda rwahuyemo na Mali mu myaka umunani ishize

Icyo gihe ubwo hashakwaga itike y’igikombe cy’isi cy’ibihugu cya 2014, u Rwanda rwari mu itsinda rya munani (H) kumwe na Algeria, Mali na Benin. Algeria yayoboye iri tsinda n’amanota 15, Mali iba iya kabiri n’amanota umunani (8) yanganyaga na Benin mu gihe u Rwanda rwari ku mwanya wa nyuma (4) n’amanota abiri.

Muri urwo rugendo, bwa mbere mu mateka u Rwanda rukina na Mali, umukino ubanza wabereye i Kigali, Mali yatozwaga na Patrick Carteron itsinda Amavubi Stars ibitego 2-1 mu mukino wakinwe tariki 23 Werurwe 2013.

Ibitego bya Mali byatsinzwe na Mahamadou Samassa (50’) na Abdou Traore (55’) mu gihe igitego cy’u Rwanda cyanafunguye amazamu cyatsinzwe na Meddie Kagere ku munota wa 37’ w’umukino.

Umukino wo kwishyura wakinwe tariki 9 Kamena 2013 wabereye muri Mali, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Ombolenga Fitina umwe mu bakinnyi bafite umwanya uhoraho mu Mavubi Stars ubwo yahinduraga umupira igihe u Rwanda rwakinaga na Cameron i Kigali mu 2019

Igitego cy’u Rwanda cyafunguye amazamu cyatsinzwe na Meddie Kagere ku munota wa 32’ akoresheje umutwe, igitego kishyuwe na Mahamadou N’diaye ku munota wa 77’ nawe akoresheje umutwe.

Kuri uyu wa gatatu rero nibwo ibihugu byombi byongera guhura nyuma y’imyaka umunani (2013-2021) mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Ku ruhande rw’u Rwanda, abakinnyi bose uko ari 24 bameze neza nk’uko amakuru ava i Agadiri abihamya kuko ari naho umukino uzabera bitandukanye n’uko wari kubera i Bamako bitewe n’uko igihugu cya Mali kitari cyujuje ibyangombwa byatuma yakira uyu mukino.

Yannick Mukunzi umwe mu bagomba kuba bayoboye umukino hagati mu kibuga

Nyuma y’imyitozo yakorewe i Agadiri ku mugoroba w’uyu wa mbere, abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga bagaragaye mu gihe ntacyaba gihindutse ni’; Emery Mvuyekure (GK), Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul na Nirisarike Salomon, Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad na Haruna Niyonzima, Byiringiro Lague, Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge.

Haruna Niyonzima afite amahirwe menshi yo kubanza mu kibuga

U Rwanda nirusoza uyu mukino ruzahita rukurikizaho umukino ruzakina na Kenya tariki ya 5 Nzeri 2021 mbere yo kuzakina na Uganda. Ibi bihugu byose biri mu itsinda rya gatanu (E) muri uru rugamba rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru