Amavubi Stars aracakirana na RCA kuri uyu wa Gatanu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021 guhera saa cyenda (15h00’) ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi Stars arakira Republique Centre Afrique (RCA) mu mukino mpuzamahanga wa gicuti wo kwitegura imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi cya 2022.

Amavubi Stars amaze iminsi mu myitozo kuri sitade Amahoro ahazabera umukino mu gihe kuri uyu wa Kane bagomba kuhakorera imyitozo ya nyuma kugira ngo bahe umwanya Republique Centre Afrique nayo yitoze kuko yamaze kugera mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Mashami Vincent umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yahamagaye abakinnyi 33 bagombaga kwitabira imyitozo yo kwitegura imikino ibiri ya gicuti bafitanye na Republique Centre Afrique (RCA) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021 no ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2021.

Bizimana Djihad uheruka gusinya muri KMSK Deinze mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ntiyaje kuko akiri kumenyera ikipe nshya yagezemo avuye muri Waasland Beveren. Kutaza kwa Bizimana byatumye Mashami Vincent amusimbuza Nsabimana Eric Zidane ukina hagati muri AS Kigali.

Kevin Monnet Paquet ukina ataha izamu muri Saint-Etienne mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa nawe ntabwo bigikunze ko azitabira iyi mikino ibiri biturutse ku mpamvu zitaramenyekana kuko na Mashami wamutumyeho atamusubiza iyo amubajije impamvu.

Mu bakinnyi bakina hanze batarakora imyitozo barimo Meddie Kagere rutahizamu wa Simba SC muri Tanzania ndetse na Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden) bivugwa ko yagowe no kwandura COVID-19.

Muri iyi mikino ya gicuti, u Rwanda ruri kwitegura imikino y’amatsinda azavamo amakipe azitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2022 kizakinirwa muri Qatar.

Muri uru rugendo, u Rwanda ruri mu itsinda rya Gatanu (E) kumwe na Mali, Kenya na Uganda. Imikino izatangira muri Nzeri 2021.

Abakinnyi bahari bari muri gahunda y’imyitozo:

ABANYEZAMU

  1. MVUYEKURE Emery (Tusker FC, Kenya)
  2. NDAYISHIMIYE Eric (AS Kigali)
  3. BUHAKE TWIZERE Clément (Strommen IF, Norway)
  4. NTWARI Fiacre (Marine FC)

 

ABUGARIZI

  1. RWATUBYAYE Abdul (Shkupi FK, Macedonia)
  2. NIRISARIKE Salomon (URARTU FC, Armenia)
  3. MANZI Thierry (APR FC)
  4. MUTSINZI Ange (APR FC)
  5. BAYISENGE Emery (AS Kigali)
  6. NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)
  7. RUKUNDO Dennis (Police FC, Uganda)
  8. ISHIMWE Christian (AS Kigali)
  9. RUTANGA Eric (Police FC)
  10. IRADUKUNDA Eric (Police FC)
  11. NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)

ABO HAGATI

  1. NIYONZIMA Olivier (APR FC)
  2. RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)
  3. NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
  4. Nsabimana Eric (AS Kigali, Rwanda)
  5. HAKIZIMANA Muhadjir (AS Kigali)
  6. MANISHIMWE Djabel (APR FC)
  7. TWIZEYIMANA Martin Fabrice (Police FC)
  8. SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

AB’IMBERE

  1. NSHUTI Savio Dominique (Police FC)
  2. KWITONDA Alain (BUGESERA FC)
  3. KAGERE Medie (Simba SC, Tanzania)
  4. TWIZERIMANA Onesme (Musanze FC)
  5. TUYISENGE Jacques (APR FC)
  6. IRADUKUNDA Jean Bertrand (Gasogi United)
  7. MUGUNGA Yves (APR FC)
  8. BYIRINGIRO Lague (APR FC)
  9. MICO Justin (Police FC)
  10. RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru