Ambasaderi Peter Vrooman yitabiriye igikorwa cya ANCA cyo gutangiza umukino w’amagare akoresha ikoranabuhanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021 nibwo Niyonshuti Adrien Cycling Academy (ANCA) bafunguye ku mugaragaro santere yigisha umukino w’amagare ukina mu buryo bw’ikoranabuhanga abenshi bazi nka “Zwift”. Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman yitabiriye iki gikorwa.

Ni igikorwa cyabereye ku biro by’uyu mukino biri mu mujyi wa Kigali hafi ya La Palisse Nyandungu (KK3 ROAD 52,Kigali).

Izindi Nkuru

Mu ifungurwa ry’iyi santere, Nkurayija Ishimwe Jean HUbbert umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya ANCA yavuze ko bakoze inyigo basanga abana b’abanyarwanda basanze bafite imbaraga bityo byabaye ngombwa ko bazana iri koranabuhanga kugira ngo barusheho kumenya icyo bashoboye ku buryo niba umukinnyi azi kuzamuka bazajya baba babifitiye imibare ibigaragaza.

“Bimaze kugaragara ko abana b’abanyarwanda bafite imbaraga ariko bari bakeneye uburyo buzajya bubaha imibare (data), umukinnyi akamenya icyiciro cye bwite, akamenya niba ari umuzamutsi, umutambitsi…ibyo akabimenya kare ku buryo no mu gihe cy’imyitozo yitoza agendeye ku byo ashoboye” Nkurayija

“Iyi santere rero icyo izakora ni ukugerageza gukoresha tekinoloji kugira ngo duhe abo bana uburyo bwo kugira ngo bamenye uko bahagaze. Iyo mibare niyo izajya ikoreshwa n’amakipe yo hanze abarambagiza kuko ikipe zo hanze akenshi zibanza kukubaza iyo mibare kugira ngo bamenye uko ahagaze” NkurayijaImageNkurayija Ishimwe Jean HUbbert umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya ADRIEN NIYONSHUTI CYCLING ACADEMY (ANCA) asobanura uko umukino w’amagare ukorwa mu ikoranabuhanga ugenda

Nkurayija Ishimwe Jean HUbbert avuga ko muri gahunda bafite n’uko muri Kanama 2021 nka Adrien Niyonshuti Cycling Academy (ANCA) bazashyira hanze urubuga rwa interineti (website) izajya ijyaho imibare ya buri mukinnyi (data base) kugira umuntu wese aho ari ku isi hose abashe kwisanga kuri iyo mibare bityo bibe byafungura amarembo ku bakinnyi b’abanyarwanda mu kubona amakipe hanze.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman witabiriye iki gikorwa yashimye Adrien Niyonshuti Cycling Academy (ANCA) yazanye umukino ushingiye kuri tekinoloji ahamya ko urwego n’intumbero umukino w’amagare ufite itanga ikizere cy’ejo hazaza.

“Ni iby’agaciro gakomeye ku mukino nk’uyu w’amagare kuba u Rwanda rugeze aho ruwushyira mu ikoranabuhanga. Ni ibyo gushimira ANCA intambwe bateye kandi nizera ko mu minsi micye bizatanga umusaruro abantu cyane abakunda uyu mukino nibarushaho gukorera hamwe.” Ambasaderi Peter VroomanImageAmbasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman yitabiriye iki gikorwa cyo gufungura santere y’amagare akinwa hakoreshejwe ikoranabuhanga

Ambasaderi Vrooman yavuze ko akurikije uko abona umukino w’amagare mu Rwanda uri ku rwego rwiza ku buryo bitagoye kugira ngo abana b’abanyarwanda batere imbere bajye mu makipe yo hanze akomeye mu gihe haba hari ikoranabuhanga rimurika uko bahagaze mu mukino n’ubushobozi bwite bw’umubiri wabo.

Agaruka kuri iyi santere nyirizina, Ambasaderi Peter Vrooman yashimye Niyonshuti Adrien washinze “Niyonshuti Adrien Cycling Academy) ahamya ko ari intambwe ishimishije kuba ari igikorwa gikomeye cyazanwe n’uwahoze akina.

“Ni byiza kuba ibikorwa by’indashyikirwa dufite turi kwishimira uyu munsi byarakozwe n’abahoze bakina umukino w’amagare. Niyonshuti yabaye umukinnyi ukomeye na n’ubub aracyafasha cyane umukino w’amagare. Icyo gihe rero haba hakenewe imbaraga zo kumushyigikira ku buryo bitaba umuzigo we bwite kuko ibyo akora biba ari inyungu ku gihugu, aba akeneye abamutera ingabo mu bitugu” Ambasaderi Peter VroomanImage

Muhoza Eric “BENZ” umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda wanahize abandi banyarwanda muri Tour du Rwanda 2021

Adrien Niyonshuti Cycling Academy (ANCA), ni santere imaze igihe ifasha abana bafite impano mu gukina umukino w’amagare (Road Race/Cycling). Gusa kuri ubu bakaba bongeyemo umukino w’amagare ukoresheje ikoranabuhanga.

 

YATEGUWE INANDIKWA NA: SADAM MIHIGO/RADIO&TV10

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru