Ambasaderi w’u Bwongereza yiragamye ibyo guca ruhinganyuma u Rwanda akaruvuga nabi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair yahakanye ibyamvuzweho ko yatanze amakuru ku Rwanda asaba Guverinoma y’Igihugu cye kutagira amasezerano kigirana n’u Rwanda yo kohereza abimukira.

Inkuru z’uko hagaragaye inyandiko zitari zizwi za Ambasaderi Omar Daair yandikiye Guverinoma y’Igihugu cye agaragaza impungenge afite ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa mu muntu Rwanda, zatambutse kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022.

Izindi Nkuru

Inyandiko bivugwa ko zanditswe na Omar Daair, zivuga ko yagaragarije Guverinoma ye ko uburenganzira bwa muntu buhonyorwa mu Rwanda byumwihariko inzego z’umutekano nka Polisi y’u Rwanda zikoresha ingufu z’umurengera ku baba bakekwaho ibyaha.

Izi nyandiko ziri mu byabaye indi turufu y’abamagana ko u Bwongereza bwohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro mu Rwanda, bongeye kugaragaza ko iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi kidakwiye koherereza iki gihonyora uburenganzira bwa muntu.

Nyuma y’izi nkuru, Ambasaderi Omar Daair yahise atera utwatsi ibi byamuvuzweho, avuga ko igihe izo nyandiko avugwaho koherereza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, atari yakabaye Ambasaderi w’Igihugu cye mu Rwanda.

Yagize ati “Hari inkuru z’ibitangazamakuru zirebana n’amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda n’inyandiko zanditswe muri Gashyantare na Gicurasi 2021. Njye nabaye Ambasaderi muri Nyakanga 2021. Uretse ko binasanzwe ko abayobozi b’u Bwongereza bagira inama Abaminisitiri mu bihe byo gutegura za politiki.”

Yakomeje avuga ko “Abaminisitiri babisubiyemo kenshi ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi gicungiwe umutekano kikaba kinafite isura nziza mu gufasha abashaka ubuhungiro.”

Ambasaderi Omar Daair yasoje avuga ko Guverinoma y’u Bwongereza izakomeza kugaragaza umuhate mu gushyiraho imirongo migari igamije guca intege abajya muri iki Gihugu mu buryo butemewe ndetse no gutaba ubuzima bwa bamwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru