Andi makuru ku myanzuro y’Aperezida ba EAC: RDF ntiri mu ngabo zizajya muri Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zitari mu bagize itsinda ry’ingabo zo mu Bihugu bigize EAC rizajya kurandura imitwe yitwaje intwaro muri iki Gihugu (DRC).

Ibiro by’Umukuru wa DRC, byabitangaje nyuma y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 yafatiwemo imyanzuro isaba imitwe yose iri muri DRC kuva mu bice yigaruriye.

Izindi Nkuru

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu yitabiriwe n’uw’u Rwanda, uwa DRC, uw’u Burundi, uwa Uganda, uwa Sudani y’Epfo ndetse n’uwa Kenya, yanemeje itangizwa ry’itsinda ry’ingabo rihuriweho ryo kujya kurandura imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa DRC.

Nyuma y’itangazwa ry’iyi myanzuro, Ibiro by’Umukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko “Abakuru b’Ibihugu ba EAC bemeje iyoherezwa cy’Ingabo z’karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byanatanze amakuru mashya kuri iyi myanzuro ko ko iri tsinda rizaba riyobowe “n’Igisirikare cya Kenya, izi ngabo zigomba gutangira ishingano mu byumweru biri imbere kandi ntizigomba kuba zirimo iz’u Rwanda.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ntago mpamyako Congo Iri Gutekereza Neza Urwanda Dutuze Kuko Ntacyo Bidutwaye Nambere Ni Amaboko yacu twatangaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru